Rusizi : Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe barapfa

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu kagali ka Gatare, Umurenge wa Nkunga uherereye mu karere ka Rusizi,Abantu batanu bagwiriwe n’itaka ryo kubumba amatafari ahiye mu kirombe babiri bahita bitaba Imana abandi batatu barakomereka.

Aba babiri bitabye Imana ni Mahoro Joselyne w’imyaka 17 na uwiringiyimana Odette w’imyaka 17, Batatu bakomeretse byoroheje bajyanywe ku bitaro bya Mibirizi nkuko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rusizi SP Sano Nkeramugabo yabitangarije IGIHE. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu Nsengiyumva Vincent de Paul yavuze ko uyu nyiri iki kirombe yari amaze ukwezi ahagaritswe kuko icyangombwa kibimwemerera cyari cyararangiye.

Gitifu Nsengiyumva yagize Ati “Yari amaze ukwezi ahagaritswe kuko icyangombwa kibimwemerera cyari cyararangiye.” Sinamenye Eric nyir’ikirombe yamaze gufatwa akaba yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/08/2016
  • Hashize 8 years