Rurangiranwa mu kogeza imipira Rutamu Elie Joe yakoze ubukwe

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Rutamu Elie Joe wamamaye cyane mu kogeza imipira mu Rwanda, yasezeranye n’uwo yihebeye umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca,mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ubukwe bwabereye aho aba bombi basanzwe babarizwa muri iki gihugu nyuma y’uko Rutamu aherutse kwerekana umukunzi we mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko uyu mukobwa yamutwaye uruhu n’uruhande.

Aho yagize ati “Umutima wanjye wose nawuguhaye ku munsi twahuriyeho. Ndagukunda.”

Si kuri instagram gusa kuko no kuri Facebook naho ayo mafoto yayasangije inshuti ze zimukurikirana kuri urwo rubuga.

Nyinawabeza Rebecca wasezeranye kubana akaramata na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga, akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Rutamu azwi mu kogeza imipira kuri radiyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda nka Radio Flash, Isango Star aho yavuye ajya kuri Radio Rwanda aherukira kuri Radio one.

JPEG - 166.1 kb
Rutamu Elie Joe ari mu bantu bishimirwaga cyane ubwo yabaga ari kogeza imipira ari kumwe n’uwo yitaga impanga ye Theogene Rugimbana kuri Radio one
JPEG - 189.8 kb
Umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca yiga ubuganga byanavuzwe ko Rutamu yamusanze muri Amerika ngo bakorereyo ubukwe



MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/07/2019
  • Hashize 5 years