Rurageretse hagati y’abagore ba Diamond,noneho bigeze aho bitana indaya n’inzererezi ku karubanda

Nyuma y’aho Umwana w’i Tandale Diamond Platnumz atandukaniye n’umuherwekazi Zari Hassan ,byavuzwe cyane mu bitangazamakuru hirya no hino ko Hamisa Mobetto yaba ari we wabaye intandaro y’iryo tandukana, Zari yandagaje Hamisa Mobetto amwita indaya itagira aho ibarizwa.

Zari yumvise yarahemukiwe cyane n’uyu Hamisa, ku buryo kugeza n’ubu iyo abonye imbarutso yatuma agira icyo avuga kuri Hamisa amubwiza inani na rimwe ndetse akamwandagaza mu buryo bukomeye.

Mu byumweru bishize ubwo Zari Hassan yizihizaga isabukuru y’imyaka 38 y’amavuko, Mobetto yihaye imbuga nkoranyambaga asakaza amakuru ko Zari yabeshye imyaka ye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko, ari yo ntandaro yo gutuma Zari amwita Indaya itagira aho ibarizwa.

Zari ku rubuga rwa Snapchat yagize ati “Urakoze Nyagasani ku isabukuru yanjye y’amavuko. Indi ndaya itagira aho ibarizwa yashyize hanze impapuro zanjye za Leta.Wa ndaya we ni muri 1980 wabyemera utabyemera. Nafunzwe umunsi wose ku mpamvu z’ubwenegihugu. Nshimishijwe no kongera gutuma udasinziraho amajoro macye bwahaha… imyaka 43 ntisa nanjye.


Zari kuri ubu afitanye abana babiri na Chibu Dangote

Intambara hagati ya Zari na Hamisa imaze gufa indi ntera itari nto ku mbuga nkoranyambaga imaze igihe kitari gito, ariko bisa nkaho Zari ari kuyitsinda bitewe no gushyigikirwa na Diamond Platnumz uwahoze ari umugabo we.

Gusa nti wakemeza ko aba bombi bashobora kongera kubana kuko igihe kimwe usanga Zari yamaganira kure iby’uko yasubirana n’umwana w’i Tandale Chibu Dangote uzwi nka Diamond Platnumz.


Hamisa Mabetto afitanye umwana umwe na Chibu Dangote

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe