Rulindo:Abakozi bihanangirijwe kutazongera kurira amandazi na capati mu kazi

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years

Bubinyujije mu itangazo ryuzuye agahinda,ubuyobozi bw’Aka karere bwamenyesheje abakozi bako ko nta wemerewe kwitwaza ibyo kurya ngo aze kubirira mu kazi kuko bitera umwanda bikaba byanakwangiza amadosiye.

Iri tangazo akarere kashyize ahagaragara rivuga ko hakozwe igenzura ku micungire y’abakozi rikerekana ko hari abitwaza ibiryo mu kazi bakabiharira.

Ibiribwa birimo amandazi,imigati, capati, n’ibindi biribwa ni bimwe mu byagaragajwe n’igenzura ko abakozi b’Akarere ka Rulindo babirira mu biro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Muhanguzi Godefrey, tariki ya 13 Ugushyingo 2018.

Rigira riti “Mbabajwe no kwandika iyi baruwa ngira ngo nkumenyeshe ko kuzana ibiryo no kubirira mu biro bitemewe kandi kubirengaho bifatwa nk’ikosa mu kazi.”

Abayobozi b’amashami mu karere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basabwe kugenzura neza niba nta mukozi mu bo bashinzwe uzana ibiryo ndetse akabirira mu biro.”


Gusa bamwe bakozi b’aka karere bavuga ko batanyuzwe n’iki cyemezo cyafashwe n’akarere kabo.

Umwe yagize ati “Twe dutangira akazi saa moya kandi abenshi usanga badatuye hafi y’akazi ku buryo umuntu azinduka ngo adakererwa noneho agapfunyika nk’iryo rindazi”.

Yungamo ati”Hari n’ababura umwanya wo kujya muri restaurant saa sita bakazana ibiryo mu biro akaba ariho barira kugira ngo batica akazi.”

Uyu mukozi yemeza neza ashize amanga ko ibivugwa n’akarere ko ibyo bituma amadosiye yandura bidashoboka kuko babikorana ubushishozi kandi si abana bato.

Abakozi ku bwabo barifuza ko hashyirwaho ahantu habugenewe ho kurira kugira ngo akazi gakomeze nta wishwe n’inzara cyangwa ngo ate akazi ajye mu maresitora.

Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo,yavuze ko umukozi wateguye ubwo butumwa yabikoze nabi ndetse n’uwayisinyeho atabanje kureba neza ibyanditsemo.

Kayiranga ati “Umukozi wateguye ibaruwa yayiteguye nabi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ayisinya atayisomye. Igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari amadosiye y’akazi yanduzwa n’ibiribwa biba byatakayeho, biriya ni ibintu biganirwaho ariko icyari kigamijwe ni ukubasaba kwitwararika.”

Yakomeje avuga ko kuzana akantu ko kurya nta kibazo kirimo’ atanga urugero avuga ati “ubuse njye sinshobora nko kunywera icyayi mu biro nkagira n’ikindi kintu mfatisha? Nta wabuza abantu kurya ntibishoboka”.

Kuri ubu umuyobozi yatanze inama yo gutegura indi baruwa ikubiyemo ubutumwa buboneye kandi ko bushobora no kumenyeshwa abakozi mu nama igihe byaba bitabaye ngombwa ngo handikwe indi baruwa ivuguruza iya mbere.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/11/2018
  • Hashize 5 years