Rulindo: Uwimana Philomene bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Uwimana Philomene w’imyaka 42 wo mu mu karere ka Rulindo Umurenge wa Masoro ku mugoroba wo kuri uyu wa 16/08/2016 bamusanze mu nzu ye yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana. Ni nyuma y’uko yari avuye muri Batisimu y’abana kuri ‘Assomption’.

Philomene wibanaga mu nzu kuwa mbere kuri ‘Assomption’ ngo yari yagiye mu birori bya batisimu by’abana b’inshuti, kuwa kabiri nimugoroba saa 17h40 nibwo umuhungu we w’imyaka 25 yaciye iwabo kureba nyina yinjiye mu nzu asanga bamutemaguye arapfa kandi acyambaye ya myenda yajyanye mu birori.

Birahira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro yavuze ko Philomene wari utuye mu kagari ka Kigarama koko yapfuye atemaguwe n’abantu kugeza ubu bagishakishwa.

Bihira yakomeje ati “ejo nibwo umwana we yagiye kumusura ageze mu rugo arinjira, akomeza mu cyumba cya nyina asanga ari umurambo kandi yaratemaguwe, ku cyumweru yari yatashye ubukwe kandi imyenda yari yambaye ni nayo bamusanganye akiyambaye yetemaguwe.”

Uyu muyobozi avuga ko Uwimana yari asanzwe yibana kuko umugabo we bamaze imyaka itandatu batabana , kandi umugabo we amakuru bafite nuko nta makimbirane bari bafitanye.

Birahira avuga ko hari gukorwa iperereza ngo abamwishe gutya bashakishwe.

Umurambo wa Uwimana ukaba wajyanywe ku bitaro bya Rutongo.

Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years