Rulindo : Jeannette Kagame yahamije ko umwana wese aba afite icyo yamarira umuryango

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyu wa Gatandatu, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Rulindo mu gikorwa cy’Umuganda ngarukakwezi, yanatangije gahunda ya ’12+ Program’ yo guteza imbere umwangavu, yasabye abangavu gutangira ibikorwa byo kwiteza imbere bakiri bato kuko ari bwo baba bafite imbaraga zubaka, anatanga ingero z’abana bari guhindura ubuzima bw’imiryango yabo.

Uyu muganda wibanze ku gutera ibiti ku ishuri ryisumbuye ryo mu Murenge wa Shyorongi, ahantu hangana na hegitari imwe.

Madamu Jeannette Kagame ati “Nk’uko bisanzwe mu mpera z’ukwezi, duhurira mu gikorwa cy’umuganda kigamije gushyira hamwe imbaraga tukubaka igihugu. Uyu munsi rero tukaba twifuje gufatanya n’abaturage bo mu Kagari ka Bugaragara, Umurenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo, aho tumaze gutera ibiti bizatuma abana biga kuri iri shuri n’abandi muri rusange bahumeka umwuka mwiza, tukarinda ubutaka bwacu gutwarwa n’isuri, ariko kandi tutirengagije ko ibiti binongera ubwiza bw’aho biteye.”

Aho hantu hatewe ibyatsi ndetse n’ibiti hari hamaze gusibwa ikinogo cy’ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku buryo hateraga impungenge z’uko byazasenya inyubako z’Urwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi.

Abaturage bavuga imyato Gahunda ya 12+ NiNyampinga

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari amaze gufatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda, yatangije ku mugaragaro umwaka wa gatatu wa Gahunda 12+ NiNyampinga, irebererwa na Minisiteri y’Ubuzima mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Imbuto Foundation nk’umwe mu batafatanyabikorwa b’uyu mushinga, ikorera mu turere 10 tw’u Rwanda, ari two Rulindo, Gicumbi, Gakenke, Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Karongi na Rubavu.

Iyo gahunda igenewe abana bafite hagati y’imyaka 10 na 12, imara amezi 10 aho abo bana bahabwa ubumenyi mu by’ubuzima bw’imyororokere, imibanire, imiyoborere no kwiteza imbere.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwana n’umubyeyi, hagaragajwe icyo iyo gahunda yamaze mu byiciro bibiri byabanje.

Madamu Jeannette Kagame na we yagarutse ku kamaro ka gahunda ya 12+ NiNyampinga, aho yagize ati “Mu myaka ibiri iyi gahunda imaze, ibyiza imaze kugeza ku bana n’ababyeyi birigaragaza, ndetse twabyumvise mu buhamya.”

Yaboneyeho gushimira abakobwa b’abafashamyumvire, ndetse n’abahuzabikorwa mu turere bafasha mu guha ubumenyi abana bayoboka iyo gahunda.

Aha yanashimiye Ikigega cy’Abongereza DFID, Ministeri y’Ubuzima ndetse n’ikigo Girl Effect uruhare bagira muri iyo gahunda.

Mu Rwanda hose hari ahantu 490 hiswe ‘Uruhongore’, hakaba ari ho abo bana bahurira buri mpera y’icyumweru, bagafashwa n’abakobwa bagera 1603 bahuguriwe kuba abafashamyumvire, mu gihe cy’amezi 10.

Muri iyi myaka ibiri (amezi 20), abana b’abakobwa 52.000 ni bo bamaze gukurikirana inyigisho muri gahunda ya 12+ NiNyampinga, ndetse Madamu Jeannette Kagame yahamije ko bungutse byinshi bijyanye n’ubuzima bwabo, imibanire ndetse no kwiteza imbere mu bukungu.

Aha yatanze urugero rw’umwana witwa Vestine Nyiramahirwe wo mu karere ka Musanze, wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’uburezi bw’ibanze, watangiye akarima k’igikoni mu bumenyi yakuye muri gahunda ya 12+ NiNyampinga, none ubu umuryango we ugemurira imboga hoteli ikomeye muri ako Karere, kandi ntacyo byahungabanyije ku myigire y’uwo mwana.

Asoza Ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yibukije abana ko “Kugira intego y’ubuzima bitangira kare”, kandi ko ababyeyi babifuriza kuzavamo abana bafite icyerekezo, bakazavamo ababyeyi n’abayobozi bazima.

Umwaka ushize, abana 80% bitabiriye gahunda ya 12+ NiNyampinga bagaragaje ko bakoze akarima k’igikoni iwabo, bakagira uruhare mu kugira inama imiryango yabo ku bijyanye n’imirire myiza. Abandi 63% bayobotse umuco wo kuzigama naho 21% bari bamaze gufunguza konti, mu gihe 61% bafite ibikorwa bito bibazanira inyungu.’

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/10/2016
  • Hashize 7 years