Rulindo: Hatoraguwe imirambo ibiri y’abantu bishwe bataramenyekana

  • admin
  • 15/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu mirenge ya Masoro na Ntarabana yo mu Karere ka Rulindo hatoraguwe imirambo ibiri y’abantu bishwe n’abantu bataramenyekana bamaze kubica babajugunya munsi y’umuhanda wa Kigali- Gicumbi.

Iyi mirambo yombi yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018.

Umwe muri iyi mirambo watoraguwe mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana, abaturage basanze wambaye ubusa hejuru bigaragara ko ari abagizi ba nabi bamaze kumwica bakamukuramo imyenda.

Undi murambo nawo w’umusore watoraguwe yambaye ubusa hejuru asigaranye ikabutura y’imbere wari mu gasanteri ka Marenge mu mudugudu wa Amataba, akagari ka Shengampuri mu Murenge wa Masoro.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Masoro bwahise bukoresha inama abaturage bakangurirwa kujya barara irondo no gutangira amakuru ku gihe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Ndahayo Ildephonse yabwiye umunyamakuru ko umurambo watoraguwe mu murenge ayobora wasanzwe nyirawo nta byangombwa afite aho yari aryamye.

Ndahayo yakomeje avuga ko umurambo washyikirijwe inzego z’umutekano ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje.

Muhabura. rw

  • admin
  • 15/07/2018
  • Hashize 6 years