Rulindo-Gicumbi:Barasaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bamaze igihe basiragira inyuma

Abahawe ubutaka bwa leta nkingurane kubwabo batanze ubwo hubakwaga cyangwa hagakoreshwa ibindi bikorwa mu karere ka Gicumbi na Rulindo,barasaba gufashwa bakabona ibyangombwa by’ubutaka bya burundu,bamaze imyaka myinshi birukaho bityo bakabasha kubibyaza andi mahirwe mu mibereho yabo yaburi munsi.

Kuba bazi neza ko ubutaka butakwanditseho Atari ubwawe,kandi hakaba hashize imyaka myinshi ,ntabyangombwa bahabwa,nibyo bituma imiryango ibarirwa muri 46 yo mu murenge wa Kaniga ho mu karere ka Gicumbi,biyongeraho abagera kuri 34 bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, basaba ko bafashwa gukemurirwa ikibazo cy’ibyangombwa byabo basaba ariko kugeza ubu bakaba batabihabwa ntibiborohereze mu iterambere ryabo.

Umwe yagize ati”Turifuza ko twabona icyangombwa cy’ubutaka.ni ikintu cyatugirira akamaro nk’umuntu yabasha kuguza muri banki akabukoresha nk’igihe cyo kubutangaho nk’ingwate”.

Undi nawe ati”Batubwiye ko bagiye kudukorera ibyangombwa by’ubutaka noneho dupima aho twaguze ubwabo batubwira ko babijyanye ku karere none niyo mpamvu twari dutegereje ngo turebe ko ibyo byangombwa bizaza”.Haba kuruhande rw’akarere ka Gicumbi kimwe na Rulindo bemera ko ibibazo bihari ariko bakiganira na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bivugwa ko ariyo ifite ijambo rya nyuma kuricyo.

Uyu ni Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo aragaruka ku miterere y’iki kibazo n’aho ubuyobozi bugeze bugishakira igisubizo.

Ati”Umuzi ni ukumenya ngo ni nde Leta yahaguraniye? Kubera iki? Nanmjye ni ikibazo nasanze cyari kimaze igihe kire kire mvuga ko aho bari bafite sorwathe yari yarahafashe ihafata Leta yaragombaga kubaha ho aho batera amashyamba”.

Uyu muyobozi avuga ko imvano ya byose ari uko abaturage bagurishije ubwo butaka biba ngombwa ko abo babugurishije babasaba ibyangombwa byabwo ariko ngo ibyo bibazo bizacyemuka ari uko MINAGRI ibigizemo uruhare.

Ati “Ikibazo cyabayeho cyaje kuvumbuka ari uko bahagurishije.Hanyuma abo bahagurishije bashaka kubwiyandikishaho noneho bashatse kubwiyandikishaho niho ikibazo cyagaragaye.Ubuyobozi bwakigiyemo nyuma basanze ari n’aha MINAGRI hazamo ubwo butinde kuko ubutaka bwa Leta cyangwa ubw’akarere biba bitandukanye kubera ko haba hasabwa icyemezo kiba cyatanga uburenganzira ubwo butaka bukabandikwaho”.

Ikintu kikiri gusumwa ni ukureba niba bushobora kubandikwaho ariko birumvikana ni igihe MINAGRI yaba ibigizemo uruhare”.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi isobanurwa nkifite igisubizo yemera ko ibi bibazo byabagezeho bityo ko bari mu ikusanyamakuru ngo bikemurwe. Dr Geraldine Mukeshimana ayobora iyi minisiteri.

Ati”Ni ibibazo byagiye bibaho mu gihe cyo kwandikisha ubutaka.Buriya ku munsi dusubiza ibyangombwa by’ubutaka byinshi”.

JPEG - 39.7 kb
Minisitiri Mukeshimana avuga ko bagiye kubanza bakareba neza niba ubutaka bwanditswe kuri Leta atari ubwayo maze buzasubizwe ba nyirabwoAkomeza asobanura ko iyo bigaragaye ko ubutaka bwanditswe kuri Leta atari ubwayo nyirabwo arabusubizwa ndetse niyo bwanditse ku muntu atari ubwe ari ubwa Leta nawe arabusubiza.

Ati”Iyo dusanze ubutaka bwaranditswe kuri minisiteri atari ubwayo dusubiza icyo cyangombwa bukandikwa kuri nyirabwo.Ariko iyo dusanze nanone hari ubutaka bwa minisiteri bwanditse ku wundi turakurikirana bukagaruka aho agaragariye”.

“Turagira ngo turebe na inyandiko zose zibwira Leta y’uko buriya butaka koko bariya baturage bigeze babuhabwa .Noneho abantu bazicara babyigeho turebe icyakorwa.Ariko ubu ngubu nagiraga ngo ndebe koko niba aribyo ariko ibyangombwa byose bisabwa ntabwo turabibona”.

Hakwibazwa ikurikiranakibazo rimara imyaka 43 umuturage agisaba uburenganzira bwe kubutaka,mugihe yarakiranye yombi gutanga ubutaka bwe kubera inyungu rusange.kuba hari intege nke muruhererekane rw’abayobozi uko bagiye basimburana ku ntebe y’ubuyobozi kuva mugihe cyamakomini,nibyo aba baturage,baba abamaze igihe kinini nicyabugufi basaba ko byakwihutishwa bakemererwa gutunga icyangombwa cya burundu,dore nubwo bahinga ubu buso,badashobora kubona icyo batangaho nkingwate igihe biyambaje ibigo by’imari.

Muri Kaniga ahubatswe urwunge rw’amashuri rwa Mulindi ,ishuri ry’imyuga niribanza muri ni uguhera mu myaka ya 1976 na 2005,basaba guhabwa ibyangombwa by’ubuso busaga ha14 ntakiraboneka nkigisubizo.Ni mugihe mu murenge wa Kisaro bo ari abari bafite ubutaka mu Kagari ka Gitatsa hareguriwe uruganda rw’icyayi rwa SORWATHE nabo bagitegereje icyo izi nzego zose zitanga nkigisubizo kuri cyo .ISHIMWE Honore/MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe