Rulindo/Gicumbi: Ahantu nyaburanga harimo n’imva z’Abami hakomeje kwirengazwa n’ubuyobozi

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abatuye akarere ka Gicumbi na Rulindo,barashyira mu majwi bamwe mu bayobozi,kwigira bantibindeba mu kubungabunga ahantu ndangamateka. Bashimangira ko bikomeje bitya,ahitwa ko hafite icyo habumbatiye nk’amateka yagiye aranga abami yazasibangana burundu kubera ko ibimenyetso bigenda byangizwa umunsi kuwundi.

Umudugudu wa Nyakavunga,mu murenge wa Rutare havugwa ho kuba haruhukiye umugogo w’umwami Rwabugiri n’umugore we Kanjogera n’abandi,nyamara abahatuye bavuga ko ntakimenyetso kikiharangwa .

Usibye aha gusa no mu murenge wa Nyankenke ,muri centre ya Mashyiga hitiriwe amashyiga 3 umwami Ruganzu II Ndoli wayoboye u Rwanda mu myaka y’ 1510-1543 yakundaga koteraho umuriro. Aha hasigaye amashyiga 2 gusa nayo utabasha gutandukanya n’utubuye dusanzwe kubwo kwangirika.

Abahaturiye,baba abakuze kimwe n’urubyiruko baragira icyo basaba inzego z’ubuyobozi .

Umwe ati“Nyine urabona ko abatigishwa barayobye.nk’ibi byakabaye bitaravuyeho.Nk’umwana yavuka ati dore aho umwami yaruhukiraga ni ahangaha![…] dore n’ibimenyetso bye!.”

Undi ati”Hakabaye ah’amateka nyine kubera ko ariho umwami yasize.Bakahashyira nk’akazu ndangamurage”.

Uretse kuba aha hantu ndangamateka hashobora kubera bamwe isoko y’ubumenyi ku mateka yaranze u Rwanda bataravuka ,hitaweho hashobora no kubyazwa amafaranga bikongerera ubukungu abahaturiye.


Imva ya Kanjogera iba munsi y’umuhanda mu biti bya voka ndetse hari n’ibiti by’imihati n’indabyo nkeya bene imirima bahateye mu buryo bwokurangira abashaka kuhamenya.

Nteziryayo Anastase umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere asobanura ko hafitiwe gahunda,kandi agasaba abahaturiye kugira uruhare mu kuhabungabunga .

Nteziryayo ati“Yeee! Nyuma yo kuba abantu bamaze kumenya aho bigiye biherereye, ahenshi nk’ibyo uvuga ibigabiro by’umwami birabungabunzwe.Kuri ubu hashyizweho ikimenyetso cyo kuvuga ngo aho hantu batangire kuhategurira uburyo hazitabwaho”.

Akomeza agira ati“Ku Murindi w’Intwari murabizi ko hitaweho ku buryo bwiza n’aho ahandi muvuga birikugenda higwa uburyo hakitabwaho ku buryo mu gihe kizaza, habe habyazwa n’umusaruro mu buryo bw’ubucyera rugendo n’ibindi bitandukanye”.

Mu w’1972,nibwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho,icyo gihe nibwo bashatse aho Rwabugili wari umaze imyaka 77 atanze ari, imva ye barayubakira,Naho iya Kanjogera barayihorera, iyo uhageze usanga imva ya Rwabugili iri haruguru y’umuhanda yubakiye, naho iya Kanjogera ikaba munsi y’umuhanda mu biti bya voka bihari,nta kigaragaza ko hari imva ye, usibye ibiti by’imihati n’indabyo nkeya bene imirima bahateye kugira ngo nibura hajye harangira abashaka kuhamenya.

Aha kimwe nahandi haracyagoye benshi bifuza kumenya kuhigira amateka kubwo kutitabwaho.Nubwo ntawabura kuvuga ko icyizere gitangwa n’ubuyobozi kiramutse gishyizwe mu ngiro byaba ari ibyishimo binahatse kubafitiye amateka amatsiko n’iterambere ry’ubukungu ku hantu ndanga mateka.


Imva ya Rwabugili iri haruguru y’umuhanda yubakiye ariko nabyo ntibishimishije nk’imva y’Umwami ufite amateka akomeye ku gihugu

Honore ISHIMWE/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2018
  • Hashize 6 years