Rulindo: Abayobozi bongeye kwibutswa inshingano zabo

  • admin
  • 01/05/2016
  • Hashize 8 years

Abayobozi b’Akarere ka Rulindo bibukijwe ko Inshingano nyamukuru bafite nk’ikipe imwe kandi ihuriye ku cyerekezo kimwe ni Ugushyira imbere iterambere ry’Umuturage ndetse no kumenya ko abayobozi bose bahuriye ku kwesa imihigo baba barihaye nta kuvuga ngo ngewe nkora muri iki kiciro ibindi ntago bindeba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatanze ubu butumwa imbere y’abayobozi bafatanije kuyobora aka Karere ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe Umurimo mu gihugu hose wari ufite Insanganyamatsiko igira iti: “Duteze imbere imirimo itanga umusaruro dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu rubyiruko”. Muri aka Karere ka Rulindo uyu munsi ukaba wizihihirijwe mu Murenge wa Shyorongi ndetse ukaba wabanjirijwe n’Umukino w’Umupira w’Amaguru wahuje abayobozi b’Akarere ka Rulindo bakora mu rwego rw’Ubukungu aho bakinaga n’abakora mu rwego rw’Imibereho myiza y’Abaturage, nyuma y’Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe habayeho ubusabane ndetse no guhabwa Ubutumwa bwagenewe abayobozi kuri uyu munsi w’Umurimo.

Kayiranga Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yongeye kwibutsa abayobozi Inshingano zabo/Photo:Snappy

Mu kiganiro na Muhabura.rw, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yavuzeko ubutumwa bw’uyu munsi w’umurimo bwatanzwe mu byiciro bibiri aribyo icy’Abaturage bose muri rusange, Abaturage bakaba barahawe ubu butumwa ku munsi w’ejo hashize mu muganda binyuze mu bayobozi b’Imidugugudu ndetse ubundi butumwa bukaba bwari ubwagenewe abayobozi ku rwego rw’Akarere aribwo bahawe uyu munsi, Meya wa Rulindo Kayiranga Emmanuel yagize ati: “Ubusanzwe abaturage bagize akarere ka Rulindo ejo hashize twari twabageneye ubutumwa bujyanye no kwihangira imirimo ndetse no guhararina kwiteza imbere mu bikorwa binyuranye cyane cyane iby’Ubuhinzi kuko aribyo bigaragara muri aka karere ndetse bakanadufasha twe nk’abayobozi mu kuba twakwesa imihigo tuba twarihaye”.

Muri aka Karere kandi hakaba hatowe umukozi w’Indashyikirwa ku rwego rw’Akarere akaba yitwa Nzeyimana Pierre Claver, Uyu akaba ariwe wagaragaje umuhate ndetse n’Imyitwarire myiza kurusha abandi mu kazi nk’Uko bagenzi be bakorana umunsi ku munsi babashije ku mugirira ikizere ndetse umuyobozi w’akarere akaba yemeza ko iyi gahunda y’Umukozi w’Indashyikirwa izajya itera abandi ishyari buri wese aharanire kuba yazaba umukozi mwiza ubutaha bityo bakaba basabwa kubiharanira nta kureba ku ijisho rya mugenzi w’Undi.
Abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere ka Rulindo bari bitabiriye uyu mukino

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/05/2016
  • Hashize 8 years