Rulindo: Abaturage bongeye kwihanangirizwa kubera kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko kuko bihanwa n’amategeko ndetse akenshi bibaviramo urupfu cyangwa ubumuga bukabije.

Ibi Polisi y’u Rwanda yongeye kubyibutsa abaturage biturutse ku rupfu rw’umuturage witwa Ndolimana Abdoni wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro mu kagari ka Nyamyumba wari ufite imyaka 38 y’amavuko wagwiriwe n’ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo bwoko bwa Gasegereti. Iki kirombe cyamugwiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama.

Muri uyu murenge kandi mu kagari ka Shengampuri haherutse gufatirwa abantu batatu bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti nabo bayacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector Of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko abaturage bo muri uyu murenge bakunze kujya gucukuara amabuye ahari ibirombe byahagaritswe bya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi ku izina rya Rutongo Mining Company ari naho uyu Ndolimana yaguye.

Yagize ati: “Mu karere ka Rulindo hari ibirombe byahagaritswe bya Sosiyete ya Rutongo Mining ari naho uriya muturage yaguye. Birashoboka ko yari yajyanye n’abandi baturage babona agwiriwe n’ikirombe bakaza gutanga amakuru ariko bakirinda kuvuga ko bari kumwe.”

CIP Rugigana avuga ko buri uko habaye inteko z’abaturage, abazitabiriye bakangurirwa gucika ku ngeso mbi yo kujya muri biriya birombe kubera ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko ndetse bakaba bafite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.

Ati: “Abaturage tubagaragariza ko batagomba kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bagashaka indi mirimo bakora, biriya birombe byarafunzwe hirindwa ko hazagira umuturage ubigwamo kubera ko hari ibyangombwa bitujuje. Imiterere y’ubutaka bwaho ndetse n’abakozi bakoragamo nta bikoresho bari bafite , muri ibi bihe by’imvura rero haba hari ibyago byinshi ko abantu bashobora kugwirwa na biriya birombe ari nabyo byabaye kuri Ndolimana.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko umurenge wa Masoro, Murambi, Ntarabana na Cyinzuzi yose yo mu karere ka Rulindo hakunze kugaragaramo impanuka ziturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bitewe n’uko iriya mirenge yose ibamo ibirombe bya Sosiye y’umushoramari witwa Rutongo Mining Company. Nyamara ibyinshi muri ibyo birombe byarahagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza, ariko abaturage bakomeje kujya gucukurayo amabuye rwihishwa.

Uru rupfu rwa Ndorimana ruje rukurikirana n’urw’abandi bantu 5 muri iki cyumweru bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyamiyaga mu kagari ka Ngoma, Batatu (3) bahita bitaba Imana abandi babiri barakomereka cyane.

CIP Rugigana avuga ko mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukanguramba bwo kubuza abaturage kujya muri buriya bucukuzi, ibagaragariza ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko, ariko hanakorwa ibikorwa byo gufata abakomeje kujyayo.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko: Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 17/01/2020
  • Hashize 5 years