Ruhango:Impanuka ikomeye y’imodoka yiroshye mu mugezi yahitanye batandatu [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Impanuka y’imodoka yiroshye mu mugezi yahitanye abantu batandatu mu Murenge wa Mwendo mu Kagari ka Gafunzo aho bivugwa ko bari bagiye gusura inshuti zabo.Iyi mpanuka ikomeye yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Kamena 2019 ahagana saa tatu n’igice.

Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kirengeri – Gafunzo, aho imodoka y’ivatiri Benz yavaga mu Byimana yerekeza i Gafunzo, yaguye mu mugezi wa Ruhondo irarengerwa.

Amakuru avuga ko umushoferi wari ubatwaye nawe wahitanywe niyo mpanuka,atamenye ko ikiraro yari agiye kunyuraho kiri hejuru y’uwo mugenzi bagikuyeho bakubaka ikinda iruhande rw’aho cyari kiri.

Mu bo impanuka yahitanye harimo abagabo batatu n’abagore batatu.Batanu muri bo,indangamuntu zabo zigaragaza ko hari uwitwa Habumugisha Joseph w’indangamuntu yatangiwe mu karere ka Kicukiro umurenge wa Kagarama.

Undi ni uwitwa Niyomwungeri Theogene ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge muri Kigali, hakaba na Kanyandekwe Michel w’imyaka 31 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe muri Nyarugenge i Kigali akaba ari na we wari utwaye iyo modoka.

Abandi baguye muri iyo mpanuka ni Mukarubuga Ereda w’imyaka 54 y’amavuko ufite ibyangombwa byatangiwe i Kinazi muri Huye, na Dushimimana Thereza wafatiye indangamuntu i Bweramama muri Ruhango.Gusa uwa gatandatu ntiyahise amenyekana.

Imirambo y’abanyakwigendera yahise ijyanwa ku bitaro bya Gitwe muri Ruhango. Polisi n’ingabo n’abaturage na bo bahageze baratabara, bafatanyije na sosiyete y’ubwubatsi, Fair Construction, yazanye imashini, muri ubwo butabazi bwo gushaka uko imodoka yavanwa muri uwo mugezi.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/06/2019
  • Hashize 5 years