Ruhango: Ubuyobozi ntibutewe ipfunwe n’ubucuruzi bwo mu kajagari bwiganje muri aka karere
- 09/11/2016
- Hashize 8 years
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango busanga abakora ubucuruzi bwo mu kajagari nta kibazo bateza cyane ko n’ubuwo bakorera hanze y’isoko ry’akarere Atari izindi mpamvu zihishe inyuma usibye ko hakiri ikibazo cy’uko bategereje kubaka isoko rinini rizabasha kwakira abacuruzi bose cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse
Ni ikibazo usanga giteye inkeke cyane ko iyo urebye umwanda uterwa n’ubu bucuruzi bw’akajagari bubarizwa mu mujyi w’Akarere ka Ruhango ubona ko ari ikibazo kibangamiye uyu mujyi n’ubwo ubuyobozi bw’akarere bwo bwemeza ko nta kibazo bubibonamo ndetse bakanemeza ko umwanda ntawo uharangwa muri aka karere
Gusa ku rundi ruhande aba bacuruzi bakorera hanze y’isoko mu mihanda ikikije iri soko no mu nkengero z’umujyi wa Ruhango usanga ahanini bano bahacururiza ari bamwe bafite ibicuruzwa biciriritse ndetse bakaba banemeza ko kubona amafaranga yo kugura ikibanza mu isoko ari ingorabahizi ndetse bakaba basanga ubuyobozi bukwiye kubagenera ubufasha kuko ngo nabo babangamiwe cyane no kunyagirwa n’imvura ndetse n’izuba dore ko ngo n’abajura baba babarembeje
Bamwe mu bakora ubu bucuruzi bworoheje gusa bakorera mu kajagari trwaganiriye bakomeje kugaragaza ko nabo uwabaha igishoro gihagije bava ku mihanda bakajya mu isoko gucururizamo
Uwitwa Marie Consolle ukora ubucuruzi bw’Inzembe n’insindano azidandaza ku nkengero z’umuhanda we yaduhamirije ko impamvu imutera gucururiza aho ari uko atabasha kubona amafaranga agura ikibanza, ikindi kandi ngo ntago aba afite n’igishoro kinini umuntu yajyana mu isoko cyane ko no mu isoko imisoro yiyongera n’ubwo nabo bacururiza mu mihanda basora amafaranga 500 y’u Rwanda
Marie Consolle yagize ati “Nkubu nkanjye kuba ncururiza hano si uko naniwe guhunga iri zuba nkajya gucururiza ahasakaye nawe urabibona ko ndi umudamu utwite kwirirwa kuri iri zuba birambangamira kuko n’iyo imvura iguye kwirukankana ibicuruzwa byacu tubyanura biratugora cyane”
“Ubundi uwadufasha natwe tukajya mu isoko byadufasha, nk’uwaza akadushyira mu mashyirahamwe akadufasha kubona ibibanza mu isoko niyo twahabwa inguzanyo tukarangura agatubutse nabyo byatworohereza rwose”
Uwitwa Kayijuka nawe ucururiza aha ku muhanda gusa we acuruza imbuto n’imirama y’imbuto zitandukanye yagize ati “Erega muyobozi rwose nta gishoro twari twabona natwe ngo tujye mu isoko nk’abandi ariko urabona nawe ubu buzima tubayemo ni bubi imvura iragwa ikatunyagira, ibisambo bihora bitwiba, utibagiwe n’izuba riba rudukubitira hano ku muhanda nukuri turifuza gufashwa n’ubuyobozi ngo natwe tubashe kubona uko twakwiteza imbere”
Ariko n’ubwo aba baturage bagaragaza imbogamizi bafite ku kuba bacururiza ku mihanda ariko banagaragaza ko usibye no kuba ari hanze y’isoko no kubona abakiriya biba bitoroshye kuko bose baza bahitira mu isoko bityo rero ugasanga nta nyungu banakura muri ibi bicuruzwa byabo
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ngo iki kibazo barakizi kandi ngo basanga ntan’impungenge giteye kuko aba bacuruzi bakorera mu mihanda ahanini ibicuruzwa byabo biba bidashobora gutera ikibazo icyo aricyo cyose muri uyu mujyi
MBABAZI Francois Xavier uyobora akarere ka Ruhango ati “Iyo urebye aba bacururiza hariya ku mihanda ni bamwe bacuruza imihini, amabati y’imikura, ibirago, ndetse n’ibindi bicuruzwa by’uducokori usanga tutateza ikibazo hano muri uyu Mujyi, ikindi kandi ntan’ubwo tubona baduteza ikindi kibazo icyo aricyo cyose cyaba umwanda cyangwa ikindi kibazo”
Meya wa Ruhango kandi akomeza asobanura ko nabo bari kwiga ku buryo bazakura aba bacuruzi mu kajagari aho ahamya ko binyuze muri gare nshya barimo guteganya kubaka bazabona uko bagura (kwagura) iri soko ry’umujyi wabo hanyuma n’abandi bacuruzi bakoreraga hanze bagashakirwa ibibanza muri iri soko
Ikibazo cy’uko ubuyobozi bwaba bushyigikiye ubu bucuruzi, Meya Mbabazi aragihakana akavuga ko impamvu babaca imisoro Atari uko baba babasoresheje ahubwo ari amafaranga y’isuku 500 frws babaka mu by’ukuri ataba ari ukubasoresha n’ubwo aba bacuruzi bo bemeza ko ari imisoro basabwa na ba porosobuteri bo muri aka karere
Ariko kandi nanone n’ubwo muri aka karere ka Ruahango bahamya ko batabangamiwe n’ingaruka zishobora kuva mu gucururiza mu kajagari ,Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya Ubu bucuruzi bwo mu kajagari kuko ngo usanga ibibazo biterwa n’ubu bucuruzi nk’umwanda, umutekano muke n’ibindi bibangamira iterambere
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw