Ruhango: Hasobanuwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu mu bigo by’amashuri bitandukanye

  • admin
  • 04/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Abanyeshuri barenga 3,000 bo mu bigo 5 by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Ruhango basobanuriwe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu icyo aricyo, imiterere yacyo, ububi bwacyo ndetse basabwa kugira uruhare mu kukirwanya.

Ubu butumwa bwatanzwe mu ntangiro z’iki cyumweru ubwo basurwaga n’umuyobozi w’aka karere , Mbabazi Francois Xavier aherekejwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye mu biganiro bagiranye n’abanyeshuri bo mu bigo by’Urwunge rw’amashuri rw’Indangaburezi, Lycee Ikirezi, Ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinite, Ishuri ryisumbuye rya Ruhango, Koleji ya Bethel n’andi,,.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier mu ijambo rye, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kwita ku rubyiruko; kuko rufashwa mu bikorwa biruteza imbere nko kwiga neza, gufashwa mu mishinga itandukanye iruteza imbere n’ibindi. Yabasabye kuba maso bakirinda ibyaha bagaharanira guteza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati:” Zimwe mu nshingano Leta ibafiteho, harimo no kubarinda icuruzwa ry’abantu ndetse n’irindi hohoterwa ryose, ariko kugirango bigende neza , uruhare rwanyu narwo rurakenewe, murasabwa rero gutanga amakuru mu nzego zishinzwe umutekano cyane Polisi ibegereye, ku byababaho cyangwa kuri bagenzi banyu.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango, mu ijambo rye yagize ati:” Muri iki gihe hari icyaha kigenda kigaragara cy’icuruzwa ry’abantu hirya no hino ndetse n’iwacu cyarahageze. Abakora iki cyaha bashuka abantu cyane cyane urubyiruko bakarwizeza ibitangaza. Mu byo babashukisha harimo kubizeza akazi keza hanze y’igihugu; bakababwira ko gahemba amafaranga menshi cyangwa se bakabizeza amashuri hanze y’igihugu”.

CIP Ndayisabye yakomeje avuga ko iyo babagejejeyo bya bitangaza babibura kuko bisanga babashoye mu bikorwa bibi by’urukozasoni n’ubusambanyi, imirimo ivunanye cyangwa se rimwe na rimwe abajyanywe muri biriya bikorwa bakabavanamo ingingo zimwe na zimwe z’umubiri bakazigurisha. Yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri gushishoza bakamenya uwo ariwe wese wakwifuza kubashuka; ahubwo bakajya bahita batanga amakuru kuri Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo habeho gukumira.

Yarangije kandi abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge kuko aribo mizero y’igihugu cyacu mu minsi iri imbere; aho yagize ati:” murasabwa kandi kwamaganira kure ibiyobyabwenge, mukabyirinda kuko byangiza ubuzima bw’ababinywa kandi mumenye ko ari mwebwe iterambere ry’igihugu cyacu rishingiyeho”.

Ubu bukangurambaga bwari bwanitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha ba Polisi n’akarere ka Ruhango barimo urundi rubyiruko rwarangije amashuri, ibigo bikora ubucuruzi na banki, ibigo bitwara abagenzi n’abandi.

Muri ubu bukangurambaga kandi abanyeshuri bagaragaje impano zabo zitandukanye binyuze mu mivugo no mu ndirimbo; biganisha ku bufatanye bw’abaturage, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha. via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/11/2016
  • Hashize 7 years