Ruhago ihombye umuntu, uwahoze ari kapiteni w’ Ubufaransa yitabye Imana

Marcel Artelesa, wabaye kapitani w’Ubufaransa yitabye Imana ku myaka 78, uyu yajyanye na Les Blues mu gikombe cy’iisi cyo mu 1966, nk’uko byatangajwe na FFF kuri uyu wa Gatanu, ngo yapfuye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu.

Artelesa yamenyekenye ku kazina ka ’Macon’ yari mu ikipe yahanganye n’Abongereza mu gikombe cy’isi Mu 1966.

Gusa ntibabashije kurenga amatsinda kuko banganyije na Mexico 1-1, batsindwa na Uruguay nyuma baza kwisengerera Ubwongereza.

Le Graet yagize ati: “afite icyo asobanuye muri ruhaga nka myugariro mu cyiciro cya mbere muri za 1960. By’umwihariko yatwaranye na Monaco igikombe cy’ Ubufaransa. Andi makipe yakiniye ni nka Troyes, Marseille na Nice.

Marcel Artelesa yari afite imyaka 78(photo Internet)

Yanditswe na Uwiringiyimana Jean Pierre/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe