Rubavu:Umusirikare yamishe urufaya rw’amasasu ku bantu umwe ahasiga ubuzima

Mu kabari k’uwitwa Mugwaneza Christine kari mudugudu wa Rurembo,akagari ka Byahi,umurenge wa Rubavu,mu karere ka Rubavu harasiwe abantu batatu aribo ni Hakizimana Vincent wavutse mu 1980, Benimana Jean Marie Vianney wavutse mu 1968 ari nawe witabye Imana, na Nzabahimana Theoneste wavutse mu 1993,umwe ahita apfa. Ibi byaraye bibaye ahagana saa 21h10 .

Barashwe n’umusirikare ufite ipeti rya Caporal mu ngabo z’u Rwanda witwa Karamba Jean Bosco yari yambaye n’impuzankano ya gisirikare.

Umwe wabibonye yavuze ko uyu musirikare yashyamiranye n’uwitwa Benimana ari na we witabye Imana agahita ajya kuzana imbunda akabarasa bose.

Ngo uwo yarashe yahaye umukozi we amajerekani batwaramo urwagwa ngo ayajyane, umusirikare aramubuza bakomeza guterana amagambo kugeza ubwo umusirikare yamubwiye ko amwereka uwo ari we ajya kuzana imbunda arabarasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu muri iki gitondo yakoresheje inama ahumuriza abaturage anabasaba kwirinda amakimbirane kuko ari yo ntandaro y’ibyabaye byose.Yanabijeje kandi ko uwo musirikare azashyikizwa ubutabera.

Umuyobozi w’Ingabo zikorera Rubavu, Nyabihu na Ngororero Col Muhizi Pascal yahumurije abaturage ababwira ko bakwiye gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe kuko uriya musirikare azashyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyo yakoze bidakwiye umusirikare w’ukuri.


Aka niko kabari ku uwitwa Mugwaneza Christine niho harasiwe aba bantu batatu umwe arapfa

Yanditswe ana Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe