Rubavu:Umucungamutungo wa SACCO yacikanye amafaranga atazwi umubare

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umucungamutungo wa Koperative Sacco y’Umurenge wa Rugerero (KOISARU) mu Karere ka Rubavu yaburiwe irengero ndetse bikekwa ko yacikanye amafaranga ataramenyekana umubare.

Bamwe mu baturage babitsa muri iyi Sacco babwiye umunyamakuru ko kuva ku wa 25 Ukuboza 2018, batarabasha kubikuza mafaranga yabo.

Uwitwa Sebahire Samuel umaze iminsi yirirwa kuri Sacco yavuze ko abayibitsamo bamaze ibyumweru bibiri basiragira bashaka amafaranga.

Yagize ati “Maze iminsi nirirwa hano ntibampe amafaranga yanjye kandi abana bagiye gusubira ku ishuri. Ni ikibazo gikomeye kuko ntibatubwira ikibazo gihari, usanga twirirwa hano dutegereje amaso yaheze mu kirere. Sinzi uko bizagenda ariko nibikomeza gutya nzajya kubarega.’’

Bagenukwayo Seraphine yavuze ko ababajwe n’uko amafaranga yashakaga kuyakoresha mu bukwe bw’umwana we.

Yagize ati “Njye nabikije amafaranga ibihumbi 450 Frw y’inkwano ku mukobwa wanjye. Ubukwe buzaba ku wa Gatandatu, si nzi uko nzabigenza kandi ntibwahagarara. Nari nsanzwe mbikuza neza gusa uyu munsi byayoberanye, n’ejo nzasubirayo.’’

Mukankusi Thamar avuga ko kubikuza byahagaze abahabwa amafaranga ari abafata inkunga ya VUP na FARG.

Ati “Njyewe nta kibazo mfite gusa nabonye abaje kubikuza amafaranga babahakaniye, bashatse kurwana n’umuyobozi wa Sacco arifungirana. Twebwe tuyahawe ni uko turi gufata ingoboka ya Vup na Farg.’’

Ubwo iyi nkuru yandikwaga kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, bamwe mu baturage bageze kuri Sacco mu museke wa kare bari bacitse intege, barataha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rugerero, Birori Synese, yasabye abaturage kwihangana bagategereza ubugenzuzi bwa Banki Nkuru y’Igihugu ku kuri ku ibura ry’amafaranga muri Sacco.

Ati “Tumaze kubona ko abantu babuze amafaranga twahamagaye BNR. Batubwiraga ko ari abantu bo mu matsinda bayamazemo ariko ntitwabyemeye nk’umurenge. Ubu umucungamari yaracitse, hari n’abasezeye. Hari n’umukozi uri gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoraga ku mafishi. Dutegereje ubugenzuzi ngo tumenye uko bimeze.’’

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 ku yateranye ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza yafatiwemo imyanzuro 10, Uwa kabiri muri iyo myanzuro wibanze ku kunoza imikorere y’Umurenge Sacco muri rusange kugira ngo irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/01/2019
  • Hashize 5 years