Rubavu:Nyuma gato y’uruzinduko rwa Minisitiri Shyaka abayobozi n’abakozi bose hamwe 7 b’akarere birukanwe

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Hadaciye n’umunsi umwe nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka , haravugwa iyirukanwa ku bari abayobozi (Directeur ) , n’umukozi umwe wahagaritswe amezi 3.

Mubirukanwe haravugwamo : Rukabu Benoit wari ushinzwe BDA, Mwangange Mediatrice wari ushinzwe uburezi, Dukundimana Esperence Administration, Rugomboka Daniel wari umujyanama mu nama njyanama, Karasira Donath wari ushinzwe imari (Finance) , Claire umukozi wari ushinzwe ibiza na Habimana Martin wari umujyanama wa Mayor, we wahagaritswe amezi atatu.

Uku guhagarikwa ku mirimo kuje nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi yagiriye mu karere ka Rubavu tariki ya 16 Ukuboza , aho yavuze kumikorere n’ibibazo bivugwa muri aka karere.

Min. Shyaka yibajije ukuntu Rubavu bavuga ko haba ibiryo nyamara ikaba iri mu Turere turi ku isonga mu dufite abana bafite imirire mibi.

Mu Turere 30, ngo Rubavu igaragara imbere mu nyigo zose zose zikorwa bareba ibibazo byugarije Uturere, ikaza ku isonga mu kugararagaramo ruswa. “Iyo uvuze Rubavu iyo Rubavu abantu benshi bumva ruswa.”

Yakomeje avuga ko rubavu ihabwa umurongo mu buryo bwo gukemura ikibazo ariko bikagumya kundindira ntihakemurwe na kimwe nk’ibirimo kuzamura imibereho y’abaturage (human Security), ubuhinzi, itangwa rya serivisi, ubucuruzi n’ibindi. Avuga ko aho gukemuka usanga bikorwa bisubira inyuma.

Minisitiri Shyaka kandi yasabye abakomeje kuzana ibibazo by’irondakarere,” Abagogwe” n’ “Abagoyi” bigaragara mu bakozi b’Akarere ka Rubavu, avuga ko mu gihe bizakomeza Akarere katazatera imbere. Yabasabye kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko inkubiri ya “Goyi – Gogwe” nta majyambere yabaha.

Mu nkuru twabagejejeho kuwa kabiri taliki 17 ukuboza 2019 n’uko Minisitiri Shyaka yavuze ko nta kandi Karere kagira akajagari na bombori bombori mu buyobozi mu turere twose 30 tw’igihugu uretse Rubavu.

Inkuru bifitanye isano:<Turatsa ikibatsi cy’Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mwituzanira Satani-Minisitiri Shyaka

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/12/2019
  • Hashize 4 years