Rubavu:Ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola zakajije umurego

  • admin
  • 03/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’abarwayi babiri bamaze guhitanwa na Ebola mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda ko iki cyorezo cyakwinjira mu gihugu.

Ebola yandura iyo umuntu muzima akoze mu maraso cyangwa amatembabuzi nk’ibyuya, amaraso, inkari, amabyi n’ibirutsi by’umuntu uyirwaye cyangwa wishwe nayo.

Mu guhangana n’iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 1700 muri RDC kuva muri Kamena 2018, u Rwanda rwafashe ingamba zo kugikumira kwinjira ku butaka bwarwo.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage kudakora ingendo mu duce turimo Ebola.

Mu Mujyi wa Gisenyi by’umwihariko hakajijwe ingamba zo kongera isuku ahahurira abantu benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yavuze ko isuku yakajijwe mu gukomeza ingamba zo kwirinda Ebola.

Ati “Ubu twongereye ingufu by’umwihariko isuku y’intoki twayihaye imbaraga ku mupaka hashyizwe amazi, abantu barimo gukaraba amazi meza arimo imiti.’

Kuri ubu ku mupaka muto [Petite barrière] uhuza Umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, hashyizweho ahantu abawunyuraho bakarabiraho intoki.

Umupaka muto wa Petite Barrière muri Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000.

Uwimana yakomeje agira ati“Ahantu hose n’abantu bose turimo kubashishikariza kwirinda gusuhuzanya n’intoki n’abantu baba biriwe mu gace kavugwamo Ebola.’

Mu Karere ka Rubavu hashyizweho uburyo bufasha abaturage gukaraba intoki kenshi mbere yo kwinjira mu biro by’imirenge, amahoteli, utubari n’ahandi hahurira abantu benshi.

Mu bimenyetso byayo harimo kugira umuriro, kurwara umutwe , kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, kugira ibiheri no gutukura amaso, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu. Ibi byose bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma y’uko umuntu yanduye iyo virusi.



MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/08/2019
  • Hashize 5 years