Rubavu:Abaturage bitambitse umuhesha w’inkiko wari uje gusenyera mu genzi wabo ataha imbokoboko

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko cyo gusenyera umuryango w’uwitwa Ngingo bavuga ko batarebera mugenzi wabo arimo kurenganywa

Ku wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2019 nibwo umuhesha w’inkiko witwa Nyirashyirambere Emerance yazanye abantu, basenya urugo rw’umuryango wa Ngingo n’ubwiherero.

Nyuma yaje kugarukaga mu gitondo cyo kuri tariki 22 Kanama 2019 abaturage bamwirukanye nabi ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere witwa Murenzi Janvier asaba umuhesha w’inkiko kuhava kubera umwuka mubi wari uhari.

Uwo muhesha w’inkiko yashakaga ko inzu isenywa yitwaje ko uwamuhaye akazi witwa Akaje Alex yatsinze abo baburanaga, abaturage bakavuga ko Akaje ari umujura batamuzi ndetse ko n’inyandiko afite zo yashatse 2012 ari impimbano kugirango yoroherwe n’izungura.

Abaturage bamwe baje bahurira ku nzu y’umuryango wa Ngingo, barakabambye bavuga ko batakwemera ko umuturage arengana barebera mu gihe uwitwaza ko yatsinze umukecuru batamuzi.

Ni ikibazo kimaze imyaka 29 aho Ngingo wari inshuti na Gaterura baguze ikibanza mu mwaka wa 1990 ariko ntibahinduze ibyangombwa, naho impapuro z’ubugure zigatakara mu gihe cy’intambara.

Ibi byatumye ubutaka Ngingo yaguze bukomeza kwandikwa kuri Gaterura, ariko nyuma y’intambara umuryango wa Ngingo uhungutse uvuye muri Congo wasanze inzu yabo yarafashwe n’abandi bantu, kugira ngo bayisubizwe basabwa kugaragaza ko ari iyabo. Ibi byatumye Gaterura wari ukiriho ahamya ko inzu ari iya Ngingo ndetse ayisubiza nyirayo.

Mu gihe gahunda yo kubarura ubutaka yatangiraga ikibanza cyongeye kwandika kuri Gaterura witabye Imana, umwana we witwa Akaje Alex ajya kugishakisha no kugisubirana icyakora ntibyamushobokera mu manza zabaye mu rukiko rw’ibanze n’urwisumbuye kuko yatsinzwe.

Umwana wa Ngingo witwa Ingabire Honolata avuga ko Akaje yaje kurega izungura ry’imitungo ya se adatumiye abari mu kibanza abyemererwa n’urukiko.

Yagize ati “Yabonye turi kumutsinda, arega kuzungura imitungo y’umubyeyi we, tubona atuzaniye imyanzuro y’urubanza, yahishe urukiko ko tugituyemo. Umunyamategeko yatugiriye inama yo kujya gutambamira imikirize y’urubanza natwe tujya mu rukiko rwisumbuye gutambamira imikirize y’urubanza.

Akomeza agira “Nibwo twamenye ko afite inyandiko ebyiri ; rumwe ruvuga ko Burugumesitiri Mpozembizi Marc wariho mu 1990 yemereye umubyeyi wacu “Ngingo ” gukorera ibikorwa muri icyo kibanza, naho urundi rw’irage yahawe n’umubyeyi we ruriho iki kibanza dutuyemo bituma imanza zakurikiyeho adutsinda”.

Ingabire Honolata avuga ko nyuma yo gutsindwa bagiye gushaka umukono wa Mpozembizi Marc uvugwaho kwemerera Ngingo gukorera mu kibanza, ubuyobozi bw’ubugenzacyaha RIB bugaragaza umukono wa Mpozembizi Marc wakoreshejwe ku nyandiko Kaje afite utandukanye n’indi mikono ye yashyizwe ku zindi nyandiko.

Ingabire ati ” RIB yasanze imikono ya Mpozembizi Marc itandukanye n’uwo Akaje yatanze, ndetse n’irage yakoresheje avuga ko yarazwe ikibanza n’umubyeyi we. Twagiye kubaza abavandimwe be barisinyeho barabihakana batubwira ko ari ibihimbano ndetse ubu Akaje yakorewe dosiye na RIB ishyikirizwa pariki ahita ahungira muri Congo”.

Ingabire Honolata akomeza avuga ko umuryango wa Ngingo na Akaje bahawe itariki yo kuburana mu Ukwakira 2020, bakaba bafite impungenge ko Akaje yabasenyera inzu akagurisha ikibanza akohererezwa amafaranga aho yahungiye, bazamutsinda bakabura uko basubizwa imitungo yabo.

Abaturanyi b’umuryango wa Ngingo bavuga ko bazi Ngingo yubaka kandi nyuma yo kubaka Gaterura akaba atarigeze agirana ikibazo n’umuryango wa Ngingo kugeza yitabye Imana, bakavuga ko iyo ikibanza kiba icya Gaterura yari kukisubiza akiriho.

Ni byo basobanuye bati “ Ngingo yubatse ndetse yimukira aha. Uyu mukecuru arahohoterwa. Gaterura yari konseye yari afite ubushobozi bwo kwisubiza ikibanza. Akiriho ntiyabakodeshaga, ni gute uyu mwana ashaka guhohotera umukecuru ukuze nk’uyu ?”

Aba baturage bari barakaye bavuga ko umuhesha w’inkiko adashobora gusenya inzu y’umuryango wa Ngingo, bakavuga ko iyo aba ari umunyamwuga yari kuzana inzego z’umutekano cyangwa akareka imanza zikabanza zikarangira. Kuba ngo icyo gikorwa bashatse kugikora rwihishwa, ni yo mpamvu abaturage na bo biyemeje kurengera umuturanyi.

Ibi kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugoyi Rudasingwa Theogene aho yasabye abahesha b’inkiko kujya baza kurangiza imanza bitwaje inzego z’umutekano kuko hari hagiye abaturage babyitambikamo.

Iyi nyubako ikaba igizwe n’inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itatu ndetse n’igikari kirimo inzu zikodeshwa ikaba iherereye mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Bugoyi, umudugudu wa Muduha.

Ibi byo kwitambika umuhesha w’inkiko si ubwa mbere bibaye kuko mu minsi ishize hari abanyamuryango ba Koperative yitwa COADU banze ko umuhesha w’inkiko witwa Semajambi agurisha ibagiro ryabo aho bemezaga ko bikiri mu nkiko kandi ko barengana, biza kurangira ridatejwe cyamunara urubanza rurakomeza mu nkiko.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/08/2019
  • Hashize 5 years