Rubavu:Abaturage beretswe imirambo y’abarwanyi bicyekwa ko ari aba FDLR baguye mu gitero bagabye[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi bikekwa ko ari aba FDLR, Abaturage bo mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bateraniye mu nama y’umutekano bahumurizwa n’abayobozi.

Abaturage beretswe aba barwanyi bishwe, bari bambaye imyenda ya gisirikari banavuga ko iyi mirwano yamaze nk’iminota 30 kuko batangiye kumva amasasu saa sita na n’iminota 28 z’ijoro, agacogora ahagana saa saba zirenga.

Vestine Nyabirayi wo muri uyu mudugudu avuga ko atari ubwa mbere bumvise amasasu muri aka gace gusa iri joro yatinze, akabona ibyabaye bukeye aho abarwanyi yita aba FDLR baguye ari bane(4).

Patrick Twiringirimana nawe yari kumwe na bagenzi be babiri ku irondo kandi bari bamaze no kuvugana n’abasirikare nabo bari ku irondo.

Maze ngo we na bagenzi be babona abantu bikoreye utuzigo bafite n’imbunda bambuka mu kibaya baza mu Rwanda, ngo bari bayobowe n’umuturage wambaye ikoti ryera. Umwe muri bagenzi ba Patrick bari ku irondo niwe wahise ajya kubwira abasirikare ko batewe, maze ngo babibonye bahita batangira kurasa.

Ati “ Baje ari ikirongo, buri umwe yari yikoreye agatwaro afite n’imbunda. Batangiye kurasasaa sita na 25 z’ijoro, amasasu yacecetse saa saba ziri kuzura neza.”

Umuyobozi w’Umudugudu byabereyemo Gahungu Theoneste yavuze ko amasasu yatangiye kumvikana cyane nka saa sita n’iminota 48 ahita ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Mu gitondo hakozwe Inama y’umutekano hazanwa imirambo ine (4) y’abarashwe muri iyi mirwano bagapfa.

Gusa herekanwe imirambo ine ariko ngo abateye basubiranyeyo indi mirambo itatu(3), abapfuye bose hamwe mu bateye ngo ni barindwi nk’uko byavuzwe muri iyi nama.

Col Muhizi Pascal uyobora brigade ya 301 ikorera Nyabihu na Rubavu yabwiye abaturage ko umutekano uhari kandi nta uzawuhungabanya ingabo zihari.

Ati “Ndabasaba ko mwakomeza gahunda zanyu, nta mwanzi wahungabanya umutekano w’u Rwanda, nabaje mubonye isomo bahaboneye… N’iyo bagaruka bikubye inshuro 10 ntacyo badutwara ingabo zacu zirakomeye.“

Aka gace gahana imbibe n’agace k’ikirunga cya Nyiragongomuri Congo aho aba barwanyi bateye baturutse bakanasubirayo.


Umwe mu bishwe icyangombwa kimuranga cyerekanwe
Abaturage batangaje ko aba bantu barashwe bose nta n’umwe bazi cyangwa bigeze babona muri aka gace mbere
Aba barwanyi bishwe bari bambaye imyenda ya gisirikari
Abishwe bahise bashyingurwa hano

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 5 years