Rubavu:Abantu 3 barashwe bahasiga ubuzima ubwo bageragezaga kunyegera ku mupaka binjira mu Rwanda

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu ijoro ryakeye ahegereye umupaka w ’u Rwanda na DRC mu mudugudu wa Rurembo Akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu humvikanye amasasu,abantu batatu bakaba barashwe n’abashinzwe umutekano bahasiga ubuzima ubwo bageragezaga gucengera mu Rwanda.

Abatuye muri aka gace babwiye umunyamakuru ko harashwe abantu 3 bagapfa,bavuga kandi ko aba bantu bari bitwaje intwaro.

Abatuye muri aka gace bavuze ko amasasu yavuze umwanya muto mu masaha ya mbere gato mu gicuku cya saa sita z ’ijoro .

Umunyamakuru wageze aho byabereye, bamubwiye ko abapfuye barashwe ari batatu aba ngo bakaba basanzwe ari abo bita ‘abacoracora’ (abinjiza frode baciye ku mipaka itemewe) bari bikoreye ibintu binjira mu Rwanda mu nzira zitemewe.

Ahagana saa tatu z’ijoro, bagenzi babo ngo bahise bashaka guhorera bagenzi babo maze batera Inkeragutabara zari ku irondo bararwana bakomeretsamo batandatu muri zo. Abo bacoracora bahise bafatwa n’abashinzwe umutekano barafungwa nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibanze muri aka kagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert hamwe n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama n’abaturage baganira ku byaraye bibaye, barabahumuriza, babasaba kwirinda kwishora mu bikorwa bya frode no gutanga amakuru ku babikora.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kwitandukanya n’umwanzi aho yagize ati” Inzira umucoracora anyuramo ni nayo umwanzi anyuramo, umuntu ufite amakuru y’abantu bakoresha urubyiruko ubu bucuruzi bushyira ubuzima bwabo mu kaga ayaduhe nabo turabageraho”.

Yababwiye ko ibi byabaye bikwiye gutuma bafata ingamba ku mibereho yabo no gucunga

Col Muhizi Pascal umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu na Nyabihu yasabye abaturage kwirinda kwigomeka.

Ati “hari Ingeso mugenda mwiga mwumva ku maradiyo muzana hano, ntabwo byashoboka kuko ikigihugu kiracyafite ibikomere”.

Yakomeje avugako uwarwanyije irondo n’inzego z’umutekano agomba guhanwa by’intangarugero.

Col Muhizi ati”Babindi mukunda kwibwirango murabafata mukabafungura n’uwakubise irondo. Turabereka ko amategeko ahari. Nta tandukaniro rya haduyi n’umucoracora“.

Kugeza ubu muri uyu murenge wa Rubavu hamaze gupfa abantu batanu mu gihe kingana n’amezi atandatu bikorwa bifitanye isano no kwinjiza magendu no kunyura ku mipaka itemewe.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/03/2019
  • Hashize 5 years