Rubavu:Abakozi batatu b’akarere batawe muri yombi bashinzwa kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years

Abakozi batatu bakorera mu biro by’ubutaka na DASSO, bari mu maboko y’urwego rushinzwe ubugenzacyaha bakurikiranweho ibikoresho byibwe mu biro.

Ibyo bikoresho byibwe harimo Mudasobwa za Laptop zirindwi, GPS imwe na Televiziyo yabaga mu biro by’ubutaka.

Abafunzwe ni Niyonsenga Leonard ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Kanyove Mihigo Ernest, ushinzwe kwakira abantu mu biro by’ubutaka na Mugabo Eric ushinzwe gukora ibyangombwa by’ubutaka na DASSO witwa Lydia Niyoyabigennye.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeza.

Ati “Aba bakozi barakekwaho kwiba ibikoresho by’Akarere bakoreshaga [mudasobwa ebyiri na GPS], mugihe hari hamaze igihe hibwe izindi mudasobwa zigera kuri eshanu mu bihe bitandukanye. Haracyakorwa iperereza mu gihe abakekwa bose bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Gisenyi”.

Mbabazi yakomeje agira ati “Turasaba ko abantu bacika ku ngeso mbi zo kwiba ibyo bashinzwe kuko bikurura ingaruka zitandukanye haba kubabyiba ndetse no kubagenerwa serivisi, kuko habanza gushakwa ibindi ndetse n’abandi bakozi kugira ngo serivisi zikomeze.”

Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 176 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze miliyoni imwe.

Hashize igihe mu biro by’akarere ka Rubavu havugwamo ubujura bwa Mudasobwa zibwa mu biro, bikaba bivugwa ko ari abakozi b’akarere baziba mu kunyereza ibimenyetso by’amwe mu makosa baba bakoze mu kazi bashinzwe.

Ibi bikaba bibaye nyuma y’ukwezi mu biro bishinzwe igenzura (Audit) hibwe mudasobwa ebyiri mu masaha y’akazi n’ubu uwazibye akaba ataramenyekanye nta n’uwigeze akurikiranwa.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years