Rubavu: Zimwe mu nsengero zikomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Mu gihe muri Rubavu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abarwayi ba covid19, kuri iki cyumweru abitabiriye amakoraniro mu nsengero zitandukanye bamwe bagaragaje ko bari kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, abandi batarimo kuzubahiriza.

Hirya no hino mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora muri aka karere ka Rubavu, abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye bitabiriye gusenga.

Mbere yo kuzinjiramo  babanzaga gukaraba intoki, bakicara bahanye intera, bambaye neza udupfukamunwa.

Bamwe muribo bashimangira ko bazi neza ko covid19 ibugarije.

Gusa muri Kiliziya ya Paroise ya  Stella Maris iherereye mu Murenge wa Gisenyi, mu misa ya mbere hagaragaye umubare munini w’abakirisitu baje gusenga  ku buryo kubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi byagoranye, kuko byatumye kiriziya yakira abarenze 30% ukurikije umubare wabo yakira, abandi bicara hanze aba ariho bakurikira Misa.

Padiri wo muri iyo Paruwasi Tuyisenge Justin, avuga ko byabagoye gusubiza inyuma abakristo bari baje gusenga ariko ngo biteguye kunoza ahakiri intege nke.

Cyokora mu zindi nsengero zirimo iza restoration church na ADEPR hari aho byagaragaye ko bamwe mu bayoboke hari abaje gusenga batambaye neza udupfukamunwa, n’uburyo batura nabyo ntibyubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid19, cyane cyane mu buryo bwo guhererekanya amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco avuga ko amatorero n’amadini anyuranya n’amabwiriza y’ubwirinzi bwa covid19 afatirwa ibihano.

Ni mu gihe bamwe mu batuye aka karere ka Rubavu kamaze iminsi 4 gashyizwe muri gahunda ya guma mu karere,  bagaragaza ko bafite impungenge bakurikije uburyo iki cyorezo cyakajije umurego muri Rubavu.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bugaragaza ko mu cyumweru kimwe gusa bumaze gufata abantu barenga 700 barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid19, utubari 10 twakoraga bitemewe tumaze gufungwa, naho amafaranga y’u Rwanda y’amande agera kuri miliyoni imwe n’igice  amaze gucibwa abarenze kuri ayo mabwiriza.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 21/06/2021
  • Hashize 3 years