Rubavu: Umwana w’imyaka 14 afunzwe akekwaho kwica Inka y’umuturanyi ayikubise ibuye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umwana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho kwica inka y’umuturanyi ayikubise ibuye mu mutwe, mu gihe umuryango w’uyu mwana uvuga ko ntacyemeza ko ari we wishe iri tungo.

Iki kibazo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022, cyatumye umwana witwa Niyonsaba Xavier w’imyaka 14 afungwa.

Ntibarikure Theoneste nyiri iyi nka yapfuye, yabwiye umunyamakuru  ko uwo mwana w’umuturanyi we yishe iri tungo ubwo ryari ricyuwe n’umwana wari wiriwe ayiragiye.

Ati “Umwana wa Muhamed [se w’umwana ukekwaho kwica inka] ayica avuga ko irutwa n’Inatama ye.”

Uyu muturage avuga ko ikimara kwicwa n’uwo mwana yahise ayijyana iwabo w’uyu mwana kugira ngo abagaragarize ishyano ryari rimaze gukorwa n’umwana wabo.

Ntawumvayabo Muhamed, Se w’uyu mwana, avuga ko amubeshyera ahubwo ko babimwegetseho kuko iyi miryango yombi isanzwe ifitanye amakimbirane.

Uyu mugabo avuga ko na we yatunguwe no kugera mu rugo agasanga bahazanye iyo nka yapfuye, bakamubwira ko agomba kwishyura ibihumbi 350 Frw by’indishyi y’iri tungo.

Ati “Naramubwiye nti ‘njyewe gusinyira ibihumbi 350 ntabwo nabisinyira ahubwo nditabaza ubundi buyobozi bwo hejuru’.”

Avuga ko uretse ibyo bibazo bisanzwe biri hagati y’imiryango yabo, ba nyiri iri tungo babonye ko uyu muryango ufite imitungo myinshi ku buryo bashobora kubabyazamo amafaranga.

 

Umugore wa Ntawumvayabo na we yagize ati “Inka barayizanye bayishyira ku muryango, ubwo bambwiye ngo ndatanga ibihumbi 350 nanjye ubwanjye mvuye mu mubyizi w’amafaranga 800 mbona ari ibintu bindenze mu buzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko kuba uyu mwana afunzwe ntagikuba cyacitse kuko ari bumwe mu buryo bufasha inzego zishinzwe iperereza gushaka ibimenyetso.

Ati “Icya mbere cyo ni uko twizera inzego zacu nka RIB, barashishoza cyane ariko icya ngombwa ni uko babanza bakegeranya amakuru, bagomba kwegeranya amakuru. Niyo umwana yafungurwa ariko nibura amakuru agatangwa agahabwa abaturage kugira n’abandi bagwa muri ayo makosa bamenye uburyo bayirinda.”

Kambogo avuga ko iki kibazo bagiharira RIB kugira ngo igikurikirane ariko ko bizeye ko izagitangaho umurongo nkuko uru rwego rusanzwe rukora kinyamwuga.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/08/2022
  • Hashize 2 years