Rubavu :Umugabo yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga bahita ba mwica

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu karere Ka Rubavu umurenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira mu Umudugudu wa Gitebe, umugabo witwà Ntakasigaye yagiye gukiza umugore n’umugabo barimo barwana, umugabo amutera icyuma ahita amwica

ubwo umugabo witwa Cyiza Simon yarwanaga n’umugore we Bazimaziki Françoise, bari mu muhanda. Ntakasigaye Bizimungu yirutse ajya kubakiza, Cyiza amutera icyuma mu gituza ahita amutinda aho mu kigwi cy’umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yavuze ko Cyiza yatawe muri yombi agerageza gutoroka.

Ati “Umugabo witwa Cyiza Simon yarwanaga n’umugore we, nuko umuturanyi we Ntakasigaye Bizimungu ajya gukiza, umugabo ahita amutera icyuma yitaba Imana, abaturage bamwirukaho bamufatira ku Nyundo.”

Cyiza Simon yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Rugerero, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi.

Muhabura.rw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years