Rubavu na Rusizi: Abaturage ibihumbi 200 bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Mu turere twa Rubavu na Rusizi, abaturage ibihumbi 200 bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola, mu rwego rwo kwirinda kwandura iyo ndwara yamaze guhitana abantu 2,146 muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Mu gikorwa cyatangijwe uyu munsi na minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ari kumwe na Dr Jean Jacques Muyembe waturutse muri minisiteri y’ubuzima akaba n’umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.

Urukingo ruri kwifashishwa ni urwakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika ‘Johnson and Johnson’, rwageze bwa mbere muri RDC mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka wa 2019.Ni urukingo rwakoreshejwe mu bihugu nka Guinea na Uganda kandi nta kibazo rwateje.

Biteganyijwe ko mu turere twa Rubavu na Rusizi hazakingirwa abaturage ibihumbi 200, muri buri karere hakazakingirwa abantu ibihumbi 100.

Ni mu gihe mu turere twa Rusizi na Rubavu, turi mu duhana imbibe n’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyagaragayemo icyorezo cya Ebola, kandi tukaba tugaragaramo urujya n’uruza rwinshi ku baturage b’ibihugu byombi, kubera ko turimo imipaka ihuza ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko uru rukingo rwa Ebola ruzahabwa umuturage wese ubishaka kuva ku bafite imyaka ibiri kuzamura,rukaba rutangwa mu byiciro bibiri, harimo intera y’amezi abiri uhereye igihe wafatiye urwa mbere.Uhabwa urukingo asabwa gutanga imyirondoro ye no gufatwa amafoto, kugira ngo azafashwe guhabwa urukingo rwa kabiri hatabaye kwibeshya.

Guhabwa urukingo rwa Ebola nta kiguzi bisaba, ahubwo uruhabwa agomba kuba afite ubushake bwo kurufata. Ukingirwa agomba kwemera gutanga umwirondoro we, kandi akaba yemera kuboneka ku nshuro ya kabiri y’itangwa ry’urukingo.

Umuhanga mu buvuzi, akaba n’umuyobozi mu guhangana na Ebola muri RDC Dr. Jean-Jacques Muyembe, avuga ko urukingo ruri gutangwa rwatangiye gutangwa muri Guinea na Uganda kandi ko abaruhawe nta ngaruka bahuye na zo, akizeza abazaruhabwa mu Rwanda na Kongo kurugirira icyizere.

Agira ati “Uru rukingo rwakoreshejwe muri Guinea mu myaka itatu cyangwa ibiri ishize, kandi nta kibazo bazigizeho. Muri Uganda na ho rwarakoreshejwe kandi kugeza ubu nta ngaruka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, avuga ko urukingo rwa mbere mu kurwanya Ebola n’izindi ndwara, ari ukugira isuku, nubwo urutangwa na Johnson and Johnson rugomba kunganira isuku, akavuga ko rwageragejwe mu bihugu bitandukanye kandi rwemerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Minisitiri Gashumba avuga ko abaturage ba Rubavu n’inzego z’ibanze bafashije igihugu bakumira Ebola kwinjira mu Rwanda mu gihe yari mu gihugu cy’abaturanyi.

Yagize ati “Ndashimira abayobozi n’abaturage ba Rubavu bagize uruhare mu gukumira ko Ebola yinjira mu Rwanda. Nubwo tugiye gutanga urukingo, urukingo rwa mbere kuri Ebola n’izindi ndwara nyinshi ni isuku”.

Minisitiri Gashumba avuga ko gufata urukingo rumwe nta cyo bimaze, ndetse ko rutemewe guhabwa umugore utwite.Avuga kandi ko umugore uruhawe yirinda gusama mbere y’uko ahabwa urwa kabiri.

Ubuyobozi bwa gahunda ‘Umurinzi’ butangaza ko nk’izindi nkingo, urukingo rwa Ebola rushobora gutera ingaruka zoroheje, harimo kubabara aho bateye urushinge, kubabara umutwe nubwo atari buri wese ugira ingaruka nyuma yo guhabwa urukingo.Ngo bibaye ko urufashe agira ikibazo,ahamagara nomero ya telefoni iri ku ikarita ahabwa akingirwa.

Uru rukingo rwa Ebola mu Rwanda,ruje rukurikira izindi ngamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zirimo nko gukaraba intoki no gupima umuriro ku mipaka ndetse no kongera isuku ahantu hose hakunze guhurira abantu benshi.

Muri RDC, urukingo ruzahabwa abaturage mu bice byagaragayemo Ebola birimo Beni na Butembo, naho mu mujyi wa Goma ruhabwe abaturage bakora ibikorwa byambukiranya umupaka, hirindwa ikwirakwizwa rya Ebola.

Urukingo ruri gutangwa muri gahunda yiswe ‘Umurinzi’, mu Karere ka Rubavu rukazatangirwa mu bigo nderabuzima, n’ahateguwe nko ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Kongo Kinshasa (Petite Barriere), Bugeshi, Busasamana, Busigari, Byahi, Gacuba, Gisenyi na Kigufi, naho mu Karere ka Rusizi rukazatangirwa ahitwa kuri Islamic, i Rwinzuki, i Nyakarenzo, i Mibirizi, i Rusizi, i Gihundwe, na Mont Cyangugu.

JPEG - 189 kb
Dr Diane Gashumba na Dr Jean Jacques Muyembe basuhuzanyije mu buryo butangaje ariko bwifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Ebola


JPEG - 260.5 kb
Mbere yo gutangira igikorwa habanje gukorwa siporo rusange yahuriyemo abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage mu mujyi wa Gisenyi




Chief Editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/12/2019
  • Hashize 4 years