Rubavu: Indi mpanuka ikomeye ihitanye ubuzima bw’abantu ndetse isenya ibitaro

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Gashyantare 2020 mu karere ka Rubavu kubitaro bya Gisenyi Ahagana i saa 12h50 imodoka y’ikamyo yo muri Tanzania ifite ibirango (Plaque)T 348 CK yagonze abaturage bari hafi y’ibitaro 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka ndetse inasenya ibitaro.

Amakuru agera kuri MUHABURA.RW avuga ko iyo kamyo ishobora kuba yabuze feri kuko aho hantu hari ikorosi rimanuka cyane , ku buryo imodoka yahageze umushoferi yafata feri bikanga , bagakeka ko ari icyo cyateye iyo mpanuka.


Aya makuru kandi aremezwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame Ishimwe Pacifique mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa MUHABURA.RW.

Ishimwe yagize ati” Nibyo impanuka yabaye yahitanye batatu abandi batanu barakomereka ubu turi gushaka uko yakwegurwa kuko kontineri yatandukanye n’igice cy’imbere ,kugirango turebe ko nta bandi bantu yaba yaryamiye.”

Yakomeje avuga ko mu ngamba bafite nk’akarere ari ukwimura ririya korosi mu kwirinda impanuka za hato na hato.

Yagize ati:“Turi gufatanya n’izindi nzego kugirango twimure ririya korosi tukarijyana ahandi maze tugakumira impanuka kuko harateremuka cyane ariko mu gihe ritarimurwa abashoferi barasabwa kubanza kujya baruhuka gato kugirango imodoka nazo zigabanye ubushyuhe butuma feri zidafata.”

Iyi mpanuka ibaye Nyuma y’iminsi ibiri habaye indi nayo yahitanye ubuzima bw’abantu benshi ubwo , Mu gitondo cyo ku wa kane imodoka yari yikoreye ibiti yagonze izindi ku muhanda wa Kigali – Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abagera ku 10 nk’uko byatangajwe na polisi.

Izi mpanuka zibaye mu cyumweru cya 40 ku byumweru 52 bizashira mu Rwanda hari kuba ubukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda impanuka.




Denis Fabrice Nsengumuremyi MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/02/2020
  • Hashize 4 years