Rubavu: Hafi y’ishuri ryigisha ubugeni, habonetse umurambo w’umukobwa w’inkumi

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Ku’itariki ya 29 Ukwakira 2017, mu mudugudu wa Hanika mu Kagali ka Terimbere, mu Murenge wa Nyundo; mu mugezi wa Sebeya hafi n’ishuri ryigisha ubugeni, habonetse umurambo w’umukobwa w’inkumi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere, Nizeyimana Anastase, yabwiye itangazamakuru ko uyu murambo wabonywe n’abanyeshuri ba Ecole d’Art ku Nyundo.Ati “Babonye umurambo w’umukobwa witwa Gakobwa w’imyaka 16 uturuka Mahoko wari ufite ibikomere tukaba dutegereje isuzuma ryo kwa Muganga rizemeza niba yarishwe cyangwa yararohamye.

Yakomeje atangaza ko umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yamuherukaga ku wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba aho batuye mu Kagari ka Musabike mu Murenge wa Kanama.

Uyu murambo wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo hemezwe inkomoko y’urupfu rw’uyu mukobwa.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years