Rubavu : Guverineri Habitegeko yahaye Interahamwe na FDLR amahirwe ya nyuma

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuva mu myaka igera kuri 28 ishize, mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakiriye abahoze ari abarwanyi mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basubizwa mu buzima busanzwe aho abenshi muri bo bakomeje gufatanya n’abo basanze .

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francis, yasabye abakibarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda ndetse n’abafite abo bazi bakiri muriuwo mutwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Deokarasi ya Congo (RDC) kubashishikariza gutahuka.

Guverineri Habitegeko  ubwo yaganirizaga abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi  yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukaza umutekano cyane cyane muri ibi bihe igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gikora ku Rwanda hari umutekano muke.

Muri icyo gice cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu) gihana imbibe n’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru z’u Rwanda, hakomeje imirwano ihuje ingabo za Leta (FARDC) zemeje ko ifatanyije na FDLR mu guhangana n’inyeshyamba za M23.

Guverineri  yemeje ko hashyizweho ingamba nyinshi zigaije gukumira ko iyo mirwano yaba urwaho rw’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati: “Umutekano w’Igihugu cyacu ntukorwaho kuko ni umusingi w’iterambere ry’Igihugu cyacu. Twese dufite inshingano yo kuwubungabungira n’ibisekuru bizaza.”

Guverineri Habitegeko ni bwo yaboneyeho kwibutsa abakoresha umupaka wa Rubavu berekeza i Goma kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gusaba abari muri DLR gushyira intwaro hasi bakaza gufatanya n’abandi mu kubaka u Rwanda.

Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi n’u Burundi mu majyepfo yayo ndetse na RDC mu Majyaruguru, Guverineri akaba yizeza ko nta gushidikanya ko umutgekano urinzwe kuri iyo mipaka.

Mu myaka ishize, hagiye hagaragara FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba inyuranye yakunze kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda inyuze ku mupaka wa Rubavu, Musanze na Rusizi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 14/06/2022
  • Hashize 2 years