Rubavu: Christophe Bazivamo yasaba uturere dukora ku mipaka gutegura ibyo tuzakora

Kuri uyu wa Mbere, itsinda ryaturutse mu Muryango w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika riyobowe n’Umunyamabanga wawo wungirije, Bazivamo Christophe ryagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Rubavu.

Christophe Bazivamo  yagaragaje ko hari umushinga uyu muryango watangiye wo gushyiraho izindi ngamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 ku mipaka ihuza ibihugu byo muri uyu muryango, harimo n’iyihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu nacyo cyasabye kwinjira muri uyu muryango.

 umushinga  ufite ingengo y’imari ya Miliyari 1.8 Frw, akaba asaba  uturere dukora ku mipaka gutegura ibyo tuzakora kuko uyu mushinga ufite amezi atatu kandi ngo ibikorwa nibitinda kugaragazwa amafaranga azasubirayo.

Yagaragaje ko uyu muryango uri no muyindi mishinga yo guhuza imipaka y’ibihugu bitandatu bigize uyu muryango, mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi, gushyiraho ifaranga rimwe na Banki nkuru y’uyu muryango.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe