Rubavu: Bwambere mu mateka y’u Rwanda Ihene yabyaye abana barindwi

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu Karere ka Rubavu ihene yu witwa Habyarimana JMV yabyaye abana barindwi, ibintu bitamenyerewe cyane mu bworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda .

Habyarimana atuye mu Mudugudu wa Kanyentambi mu Kagari ka Kinyanzove mu Murenge wa Cyanzarwe ihene yuyu mugabo yabyaye kw’itariki 7 Mutarama 2020.

Ihene ye yari isanzwe ibyara abana batarenze babiri cyangwa 3 ariko kuri iyi nshuro yabyaye barindwi, umwe muri bo ahita apfa.

Kubinjyanye nayamakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, ya bwiye itangazamakuru ko aribyo Yagize ati “Iyi hene yabyaye abana barindwi ariko kamwe kapfuye ubu hasigaye batandatu. Iyi hene ibyara bwa mbere yabyaye abana batatu, ubwa kabiri ibyara bane none ubwa gatatu yabyaye barindwi kandi imeze neza.’’

Bisanzwe bimenyerewe ko ihene ibyaye abana benshi idashobora kurenza abana batatu byaba agashya bikaba bane. Ubundi ibi bizwi ku mbwa ingurube cyangwa inkwavu.


Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years