Rubavu: Bavuga ko ubuyobozi bwabadindije aho kubateza imbere

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Bamwe mu baturage batuye hafi y’Ikibuga cy’indege cya Rubavu mu Kagari ka Mbugangari Umurenge wa Gisenyi, barashinja ubuyobozi kubadindiza mu iterambere mu gihe cy’imyaka irenga

Kwimura aba baturage byari mu rwego rwo kwagura ikibuga cy’indege cya Rubavu.

Nk’uko babyivugira mu mwaka wa 2004 ni bwo bahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere gukomeza ibikorwa by’ubwubatsi n’ibindi bikorwa by’iterambere kuko ngo hateganyijwe kuzagurirwa ikibuga cy’indege. Kuva icyo gihe abaturage barabaruwe ariko ntibahabwa ingurane hashira imyaka irenga umunani nta ngurane barahabwa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 ni bwo aba baturage bemeza ko babwiwe ko batakimuwe ku mpamvu batazi. Kuri bo bumvise babyishimiye kuko bavuga ko kwimuka ahantu umaze igihe kinini bigorana. Abaturage baganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko ubuyobozi bwabahombeje byinshi kuko mu gihe cy’imyaka irenga umunani hari ibikorwa byinshi by’inyungu bari kubyaza ubutaka

bwabo. Mukashema Aziza avuga ko we hashize imyaka irenga umunani baramujijwe kugira icyo akora ku butaka bwe. Yagize ati “Bahoraga baza gupima, bakatubwira ko bagiye kuza kutwimura, tugahora muri urwo kugeza ejo bundi batubwiye ko batakitwimuye”.

Uyu muturage asanga byaramugizeho ingaruka nyinshi aho avuga ko iyo yajyaga gusaba inguzanyo muri banki batayimuhaga kuko bamubwiraga ko ubutaka atari ubwe. Sandra na we avuga ko ubuyobozi bwamusubije inyuma mu buryo

bugaragara kuko ubutaka bwe ari wo mu tungo afite kandi ari bwo bwagombaga kubatunga. Yagize ati” nari kuba naravuguruye inzu yanjye nkabasha no

kubaka n’izindi nkazikodesha none barambujije, urumva wowe atari akarengane”?

“Ese niba nari kugira igikorwa nkora ku butaka bwanjye nkakoresha ibihumbi 100 mu mwaka wa 2004, ubu se uyu munsi nakoresha angahe”? Nk’uko akomeza abivuga.

Abo twaganiriye bose bibaza imiterere y’igenamigambi ryatumye barinda babahagarika imyaka irenga umunani nyuma bakabareka. Mu gihe aba baturage bavuga ko badindijwe mu iterambere hari n’abandi bategereje guhabwa amafaranga yo kwimuka kuko inzu zabo zamaze gushyirwaho ibimenyetso bivuga ko bazimurwa. Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere inshuro nyinshi atubwira ko ari mu kazi kenshi. Tugerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ntiyemera kugira icyo adutangariza. Yagize ati”umva nshuti uzaze hano uzikore izo ushaka zose kabisa, ubu ndi kuri field ibyo kuri telephone ntabwo bikunda, no kubonana na we ukaza kuri field byaba ari byiza. Usibye na we

n’undi Munyarwanda nabimubwira, ariko tubonanye byaba byiza”. Ntabwo twabashije kumenya neza umubare w’abaturage bose bahuye n’iki kibazo.

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitere y’ibikorwaremezo ufite ubwikorezi mu nshingano ze Dr. Alexis Nzahabwanimana yasuraga iki kibuga mu mwaka wa 2013 yari yavuze ko imirimo yo kugisana yari hafi gutangira kandi abaturage bari bagiye kubarirwa bakimurwa ariko kugeza ubu ntakirakorwa. N’ubwo bashimishijwe nuko batakimuwe aba baturage baracyafite impungenge kuko impamvu babwirwaga yo kuba batuye hafi y’ikibuga cy’indege zikiriho. Src:izuba

Yanditswe na taget9@yahoo.com/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years