Rubavu: “Abuzukuru ba shitani” bongeye kuyogoza abaturage

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe n’insoresore ziyita Abuzukuru ba Shitani zagarukanye ingeso z’ubwambuzi nyuma y’iminsi zari zaracitse.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’uyu murenge ku bufatanye n’inzego z’umutekano bari bafashe icyemezo cyo guhashya izo nsoresore zari zarayogoje umujyi wa Gisenyi.

Abenshi muri izo nsoresore bari barajyanywe mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Nyabushongoga ibihumbi 40 na bitandatu yari yacuruje. Yagize ati “Twari tumaze igihe dufite agahenge kuko Abuzukuru ba Shitani bari barafashwe none bagarutse kuko sinjye jyenyine bambuye hari n’abandi benshi.”

Ibi kandi byemejwe n’abakora irondo aho ku musigiti, bavuze ko kuva uku kwezi k’Ukuboza kwatangira bakomeje guhura n’ibibazo by’ubujura bw’insoresore.

Bagize bati “Twafashe umusore amaze kwiba ihene nyuma izindi bagenzibe batangira gukubita bamwe muri twe no kubatera amabuye ahitwa kuri viziyo 20.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Mugisha Honoré yabwiye Imvaho Nshya ko ubujura butangiye kwiyongera muri uku kwezi ariko ko bagiye gufata ingamba zikarishye. Ati “Turasaba abaturage kwicungira umutekano cyane muri ibi bihe bya Noheli n’ubunani kuko aribwo hakunze kugaragara ibikorwa by’ubujura nk’ibi n’urugomo”.

Yakomeje avuga ko abiyita Abana ba Shitani bagabanutse ariko ko abo bafashe bashyikirizwa inzego za Polisi.

Yanditswe na Ubanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years