Rubavu: Abaturage barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy’abana bishoye mu bikorwa bibangamira umutekano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abaturage bo mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, baravuga ko ababyeyi n’ubuyobozi bakwiye guhagurukira ikibazo cy’abana b’inzererezi bishoye mu bikorwa bibangamira umutekano wabo birimo n’ubujura. Mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, hagaragara abana b’inzererezi bagenda biyongera, bamwe baba bafite imifuka batoraguriramo ibyuma, abandi basabiriza imbere y’inzu z’ubucuruzi n’amasoko ndetse hari n’abagaragara mu miferege.

Bamwe muri bo bavuga ko  baturuka kure y’umujyi wa Gisenyi baje gushakisha ibifasha imiryango yabo.

Ubuzererezi ntibukorwa n’abana gusa, kuko hari n’abo usanga ku mihanda baba bari hamwe n’abantu bakuze nk’ababyeyi bahetse abana cyangwa bakabifashisha mu gusabiriza.

Umwe muri abo babyeyi afite abana batatu n’undi atwite kandi bose ngo badahuje ba Se ubabyara, avuga ko kutagira aho abasiga bituma abagendana aho agiye hose ashakisha uwamuha akazi, yakabura ngo akicara ku muhanda.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyo abo bana bazerera ku mihanda, hari n’igihe binjira mu ngo bakiba ibiri hanze birimo imyambaro n’ibikoresho bitandukanye, ndetse bagategera mu nzira abakobwa n’abagore bakabashikuza amashakoshi na telephone bakoresheje ibyuma n’inzembe.

Abakurikiranira hafi imibereho y’aba bana b’inzererezi bavuga ko amakimbirane n’ubuharike mu miryango, ubusinzi n’ubusambanyi buvamo  kubyara inda z’imburagihe, biri mu bituma abana bava mu miryango yabo bakajya kuba ku muhanda.

Imuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, Mufulukye Fred avuga ko mu bukangurambaga bwakozwe bugamije guca ubuzererezi mu karere ka Rubavu, bwagaragaje ko ari ikibazo gihangayikishije muri aka karere gikwiye guhagurukirwa, binyuze mu bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi.

Uyu muyobozi yasabye kandi inzego z’ibanze gusubukura ibihano bihabwa ababyeyi bagira uruhare mu gushora abana babo mu buzererezi.

Imibare yashyizwe ahagaragara na polisi y’u Rwanda ishami rya Rubavu, yerekana ko mu mikwabo yakozwe mu mezi 3 ashize mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, hafashwe abana b’inzererezi barenga 100, benshi muri bo ngo basubijwe mu miryango yabo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/10/2021
  • Hashize 3 years