Rubavu: Abarwanyi bane bicyekwa ko baturutse muri FDLR baguye mu gitero bagabye

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 6 years
Image

Amakuru mashya agera kuri MUHABURA.RW aremeza ko abarwanyi bane ari bo baguye mu gitero cy’abantu bikekwa ko baturutse muri FDLR, bagabye mu Karere ka Rubavu mu ijoro rishyira kuwa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018.

Mu masaha ya saa sita n’iminota 45 z’ijoro ryakeye ni bwo imirwano yatangiye mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana, ni umurenge uhana imbibi n’ ikibaya cya Congo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ibi byabereye haramutse inama y’umutekano yahuje abaturage.

Abateye bane bahaguye, imirambo yabo yeretswe abaturage ngo barebe niba babazi.Bari bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari abaturage ba RDC birimo amakarita y’itora.

Ku ruhande rw’u Rwanda umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango, yemeje aya makuru y’iki gitero cyabaye, avuga ko bamwe mu bateye bikekwa ko ari abo muri FDLR basize ubuzima.

Agize ati “Hapfuye bane mu bateye, banahasiga imbunda yo mu bwoko bwa kalashnikov”.

Amasasu agitangira kuvuga, abaturage bahegereye bavuze ko bakeka ko ari FDLR yateye iturutse mu kirunga cya Nyiragongo nkuko yigeze kubikora, bakavuga ari intambara yamaze igihe kigera ku isaha humvikanamo amasasu manini n’amatoya.

Umwe mu bahatuye yagize ati “Ni imirwano yatangiye saa sita z,ijoro zirenga, dukeka ko ari FDLR kuko n’igihe gishize aho hantu zagerageje kuhaterera zihagarikwa n’ingabo z’u Rwanda.”

Uretse umuturage umwe bivugwa ko yakomeretse akajyanwa kwa muganga, abaturage bavuze ko bataramenya ibindi byangiritse.Cyakora ngo hari ibisasu byaguye mu yindi mudugudu y’akagari ka Rusura.

Biravugwa ko umuturage umwe ariwe wamenyekanye ko yakomeretse nyuna y’isasu ryamufashe mu kaboko.

Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu.

Lt Col Munyengangoavuga ko bamwe mu bateye bikekwa ko ari abo muri FDLR basize ubuzima
Ibyangombwa basanganwe birimo amakarita y’itora bigaragaza ko ari abaturage ba RDC
MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/12/2018
  • Hashize 6 years