Rubavu: Abanyarubavu bakusanyije ibiribwa byo kugoboka abaturage batabifite

  • admin
  • 26/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abahinzi bo mu Murenge wa Busasamana mu Larere ka Rubavu bakusanyije toni zigera kuri 25 z’ibiribwa babishyikiriza imirenge ya Gisenyi na Rubavu kugira ngo bigoboke abaturage badafite ubushobozi bwo kubona ibyo kurya muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo, hagamijwe guhangana n’icyorezo cya #Covid19.

Ibyo biribwa bigizwe na toni 4,5 z’ibirayi na toni 20 z’imboga z’amashu byatanzwe n’abahinzi bo mu Murenge wa Busasamana.

Bavuga ko umusaruro mwinshi bejeje muri iki gihe, batangiye gufashwa kuwohereza ku masoko ari mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Ariko basanze ari ngombwa no kuwusangira n’abaturanyi babo bo mu yindi mirenge bafite ikibazo cyo kubona ibyo kurya bigoranye nk’uko bigarukwaho na Murekatete Florence na Hakizimana Alphonse.

Murekatete yagize ati “Twe iwacu muri Busasamana twakomeje guhinga nk’ibisanzwe, ariko turebye bagenzi bacu bari mu mujyi dusanga tugomba guhuza imbaraga tukabafasha.”

Na ho Hakuzimana yagize ati “Twanze kurya twenyine kuko twe duhinga imyaka turejeje, tukaba turimo kurya ibyo twahinze, none abo mu mujyi batungwaga n’imirimo yahagaze nk’abambukaga imipaka none ikaba yarafunzwe, twakusanyije ibyo kurya kugirango abo mu mujyi baheze mu bipangu babone ibyo kurya.”

Umwe mu bafashijwe, akaba ari umubyeyi utuye mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi, avuga ko ubusanzwe yajyaga akora akazi k’ibiraka byo gusukura ubusitani mu ngo. Nyuma y’uko hashize igihe ako kazi gahagaze bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, yishimira ko abonye ibimutunga n’abana be.

Yagize ati “Ibi biribwa birancuma iminsi yo kubona ibyo kurya, kuko nari mfite abana bari batangiye gusubira inyuma mu mirire, ariko ubu nta kibazo bongera kugira.”

Imirenge ya Gisenyi na Rubavu yagobotswe n’abo bahinzi ba Busasamana, yiganjemo benshi mu baturage bari batunzwe n’imirimo yahagaritswe cyane cyane ishingiye ku bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza imijyi ya Gisenyi na Goma.

Ku ruhande rw’Imunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste, avuga ko bakomeje gufasha abagaragaza ubushobozi buke.

Ati “Imiryango yose muri Gisenyi yari yabaruwe irenga 2800, tumaze gufasha igera ku 2,200 bitewe n’abari babaye kurusha abandi. Ariko na none iyo muri abo bafashijwe hari ugize ikibazo turongera tukamufasha, niyo mpamvu ushobora gusanga hari uwo twagiye dufasha inshuro irenze 1. Ariko hari n’abari kuboneka bashya bitewe nuko ibyo bari bafite, barizigamye birimo kubashiraho.”

Imiryango isaga ibihumbi 13 y’abaturage bagezweho n’ingaruka z’iki cyorezo cya Covid19, ni yo imaze guhabwa ibiribwa ku rwego rw’akarere ka Rubavu kuva hatangira gushyirwa mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.


Chief editor/ MUHABURA

  • admin
  • 26/04/2020
  • Hashize 4 years