Rubavu: Abakirisitu b’Itorero rya Advantisite basuzumwe Sida bavurwa n’izindi ndwara nta Mituweri basabwe

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abakirisitu b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu karere ka Rubavu no mu nkengero zaho n’abandi baturage bo muri ibi bice, bishimiye amahirwe bahawe yo gusuzumwa Virusi itera Sida ku bushake ndetse bakavurwa n’izindi ndwara ku buntu batabanje gusabwa mituweli nk’uko bisanzwe ku mavuriro bagana.

Iyi ni gahunda y’ibyumweru bibiri yatangijwe ijyaniranye n’ibikorwa by’ivugabutumwa ririmo n’Umuyobozi w’Abadivantisiti ku Isi, Pst Ted Wilson ari nawe ukomeje gutanga ubutumwa bw’imana muri aka karere. Mu ndwara zirimo gusuzumwa no kuvurwa harimo amaso, amenyo, gupima umwijima na Virusi itera Sida no gutanga imiti ku zindi ndwara zidantukanye zigaragaye ku wabashije kwisuzumisha. Bamwe mu bo Imvaho Nshya yasanze baje kwipimisha ku bushake ku rusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa 7 ku Gisenyi bavuze ko aya mahirwe bahawe adakwiye gupfushwa ubusa. Esperance Nyirasafari ni umwe muri bo waje kwipimisha yagize ati “Turashima izi gahunda twazaniwe nukuri biradufasha cyane ubu hari abatari kubona amahirwe yo kuzabona uko bipimisha ku bushake biboroheye n’abandi ; harimo abatishoboye bahawe amahirwe yo kwivuza ku buntu bitanagombeye mituweli turasaba abatarabimenya nabo kuza bagafashwa.”

Hakizimana Etienne ushinzwe ubuvuzi no kwipimisha mu mushinga ukora ibikorwa byo kurwanya Sida (AHF) bafatanyije at “Natwe iyo habayeho umwanya nk’uyu biradufasha cyane kuko bituma intego zo guhangana n’ubwandu no gukomeza gufasha Abanyarwanda kumenya uko bahagaze tubigeraho. Turasaba abafite uburwayi bose kuza kwivuza n’abataripimisha kuza kwipimisha ku buntu.” Mu nyigisho Past. Ted Wilson atanga muri iyi minsi y’uruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda avuga ko ikigamijwe atari ukwigisha Ijambo ry’Imana gusa ahubwo bazafasha n’abatari bafite ubushobozi bwo kwivuza kubihabwa. Ati “Ivugabutumwa rikwiye gucengera mu mitima y’Abanyarwanda bose bafite n’ubuzima buzima. Ubu turimo kwigisha tunavura, ndasaba buri wese kudapfusha ubusa aya mahirwe kuko Abanyarwanda muri abanyamugisha.”

Muri ibi byumweru bibiri biravugwa ko Abanyarwanda barimo guhabwa ubuvuzi mu karere ka Huye, Rubavu na Kigali, buri wese ngo afunguriwe imiryango.Src:Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years