Rubavu: Abagabo 2 barasiwe mu murenge wa Rubavu ubwo bageragezaga kwaka abashinzwe umutekano imbunda

  • admin
  • 12/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abagabo 2 barasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagali ka Rukoko, mu mudugudu wa Rutagara ubwo bageragezaga kwinjiza urumogi mu gihugu.

Abarashwe ni Nsanzimana David na Niyigena Kimonyi James bombi bo mu murenge wa Cyanzarwe.

Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’inzego z’umutekano bakoranye inama n’abaturage, babakangurira kwirinda guca mu mayira atemewe.

Abarashwe harimo uwahoze mu gisirikare wanashatse gukoresha imbaraga ngo yake imbunda ushinzwe umutekano.

Umuyobozi wa Batayo ya kane ikorera mu mirenge ya Gisenyi,Rubavu na Rugerero, Lt Col Cuba Vianney yabwiye abaturage ko aho ab bantu barasiwe hateganye n’ahaturuka umwanzi ku buryo abashinzwe umutekano batatandukanya umwanzi n’uwinjije ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Hariya barasiwe bari baturutse hirya kandi muzi neza ko ariho hari umwanzi. Byagorana kubatandunya nubwo nabo aribo kuko bari bikoreye urumogi rwo kwangiza abana b’u Rwanda’’.

Yakomeje ababwira ko ababajwe nuko hagaragayemo uwahoze mu gisirikare akaba ari na we warwanaga ashaka kwambura imbunda umusirikare.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yavuze igihugu kirinzwe, bityo ko abaturage badakwiriye kwishora mu bikorwa bishobora guhubanya umutekano birimo n’ibiyobyabwenge.

Ati “Igihugu cyacu n’akarere, imipaka yose irinzwe n’inzego z’umutekano kuburyo uwo ari we wese ushaka kukivogera anyuranya n’amategeko ibyabaye nuko bigomba gukorwa. Turasaba abaturage bose ko ari abacuruza urumogi ari n’abahabwa akazi ko kubyambutsa babyirinda.”

Twabibutsa ko hari hashize igihe gito nubundi muri aka gace abasirikare b’u Rwanda barashe abagabo batatu b’Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza magendu mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 12/01/2020
  • Hashize 4 years