RPA yashimwe n’Impuguke ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ziturutse muri America
- 25/07/2016
- Hashize 8 years
Itsinda ry’impuguke ku mikoreshereze y’ingengo y’imari muri kongere (Congress) ya Leta Zunze Ubumwe za Amereka, ryanyuzwe n’umusanzu ikigo cy’u Rwanda cy’Amahoro(Rwanda Peace Academy) gikomeje gutanga mu kubaka amahoro hirya no hino ku Isi ahari amakimbirane.
Ikigo cy’u Rwanda cy’Amahoro, kiri ahahoze hitwa i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Mu mpera z’icyumweru kirangiye, nibwo ziriya mpuguke zari ziherekejwe n’abashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, zasuye icyo kigo hagamijwe kugira ngo zimenye neza ibihakorerwa. Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro, asobanura ko bariya banyamerika ari bo ubwabo bisabiye gusura ikigo abereye umuyobozi kugira ngo birebere umusanzu gitanga mu kubaka amahoro mu bice by’Isi byibasiwe n’intambara. Nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’izo mpuguke, Col. Rutaremara yabwiye itangazamakuru ati “Bashimiye u Rwanda cyane cyane inkunga rutera mu bintu bijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi, kuko Amerika ni cyo gihugu cya mbere gitanga amafaranga menshi mu bintu bijyanye no kugarura amahoro mu rwego rwa Loni.”
Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro yakomeje agira ati “Ni nayo mpamvu mu bintu bavugaga bashimiraga u Rwanda; ukuntu rwifata, inkunga rutanga mu bintu byo kubungabunga amahoro n’ukuntu ruba intangarugero.” Mu myaka itandatu ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro kimaze gikora, cyimaze guhugura inzego zishinzwe umutekano zo hirya no hino muri Afurika zirimo; abasirikare, abapolisi n’abacungagereza hiyongeyeho n’ abasivili, Abo bose bongerewe ubumenyi ku kugarura amahoro binyuze mu byiciro 54 by’amahugurwa amaze hutangwa yitabiriwe n’abantu 1,540.
Icyerekezo cy’ikigo cy’u Rwanda cy’amahoro ni “Ukuba ikigo cy’icyitegererezo mpuzamahanga mu guhugura no gukora ubushakashatsi ku kwirinda amakimbirane no guhangana na yo higiwe ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.”
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw