Royon Sport yisubije umwanya wa mbere nyuma yo kwihererana Marine FC

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years

Mu mukino waberega kuri stade ya Kigali. Rayon Sport yatsinze Marine FC 3-0. Ibi byanahuriranye no gutakaza kw’amakipe bahanganiraga umwanya wa mbere. APR FC yari iwufite, yatsinzwe na Entencelles 1-0 naho Mukura VS yanganyaga na Royonamanota itsindwa na Police Fc 1-0. Ibi byatumye Royon ihita igira amanita 35, APR FC igumana 34, Mukura nayo igumana 32.

Ni umukino watangiye Rayon irusha Marine imbaraga, maze mugice cya mbere iza no kubonamo ibitego bitatu. Ibi bitego byatsinzwe na Devis Kasirye watsinze bibiri na Diarro yatsinze kimwe. Mu gice cya babiri ikibe zombie zabaye nk’izihindura umukino. Rayon Sport igabanya imbaraga, Marine nayo yongera imbaraga mu kurinda izamu ryabo bityo umukino ugabanya uburyohe ugereranyije n’igice cya mbere.
Ikipe ya Rayon Sport yongeye kwicara kuntebe y’Icyubahiro
Davis watahanye ibitego bibiri mu mukino umwe

Umutoza wa Royon Sport Yavuzeko atishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye mu gice cya kabiri. Yanavuze ko ari imw mu mpamvu zatumye rutahizamu Diarro asohoka mu kibuga yivovota. Yagize ati “bakinaga basubiza imipira inyuma kubera kwirara” Abajijwe ibyo bateganyiriza abakunzi babo muri iyi mikino yo kwishyura, yasubijeko icya ngombwa ari igikombe muri uyu mwaka w’imikino. Ati “uyu mwaka intego ni igikombe, cyaba shampiyona cyangwa igikombe cy’amahoro”

Umutoza wa Marine Fc we yavuzeko ikipeye yatinze winjira mu mukino bigatuma itsindwa mu minota ya mbere. Ikindi ngo cyabiteye ni urusaku rw’abafana, ati “abakinnyi bacu bakunda kugendera ku mabwiriza tubaha iyo bari gukina, uyu munsi ntitwumvikanaga kubera urusaku.”


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/04/2016
  • Hashize 8 years