Ronaldo na Benzema bagarutse muri Real Madrid iza guhangana na Manchester City

Zinedine Zidane, umutozawa Real Madrid yamaze kwemeza ko mu mukino ikipe ye irajya gusuramo Manchester City abasore be babiri Christiano Ronaldo na Karim Benzema baraba bahari,

Ni mu mikinoya UEFA Champions league ½ umukino ubanza urabera kuki buga Etihad cya Man.City, mu Bwongereza.Ronaldo ntiyari yagaragaye ku mukino ikipe ye ya Real yakinaga mu mperaz’icyumweru gishize kubera akabazo k’imitsi, Benzema we yasohotse muri uwomukino ku munota wa42 bitewen’ikibazo yari agize mu ivi. Aba basoreni babiri muri batatu bagize bwa butatu bwa Real Madrid, BBC. Bahagurukanyen’abandibere keza mu Bwongereza .bakigera ku kibuga Etihad, umutoza Zidane yavuze ko ngo bari buze gufata icyemezo cyanyuma bamaze gukora imyitozo yanyuma, gusa ngo afite icyizereko izi nkingi ze za mwamba ziza kuba zimufasha kwegera kundunduro yo gukabya inzozi ze agasezerera ikipeya City.

Utu butatubwa Real Madrid bumaze gutsinda ibitego 92. Muri ibyo harimo 47 bya Christiano Ronaldo, harimo 27 bya Karim Benzamna 18 bya Gareth Bale utarakinnye imikino ihagije ahanini kubera ibibazo by’imvune, Christiano usanzwe ari umukeba wa Man.City kuva cyera akina muri Man.Utd, arabura igitego kimwe ngo agree kugahigo yakoze muri 2013-2014 ubwo yatsindaga ibitego 17.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe