Rimwe na rimwe aya makosa hari abakobwa ananira kwihanganira

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years

Rimwe na rimwe aya makosa hari abakobwa ananira kwihanganira,bikabatera kumva babihiwe n’urukundo. Gutandukana ishobora kuba ingaruka mbi iterwa n’ayo makosa/imico y’abasore.

Tugiye kurebera hamwe ayo makosa nk’uko tubikesha urubuga lovepanky.com: Kwirebera abandi bakobwa Imiterere y’abakobwa ntisanzwe. Burya bakunda kwitegereza utuntu twinshi. Iyo muhuye n’abandi bakobwa mwasohokanye cyangwa muri ahandi hantu,umukobwa akunda kwitegereza imyifatire n’imitwarire umusore agaragaza.

Iyo rero umusore atabashije kwifata akerekana ko yakunze abandi bakobwa kandi abishimiye,bitangira kutagenda neza. Umukobwa ahita agira umujinya,umushiha no kwivumbura. Ikiba kimubabaje ni ukumwereka ko umuhaye agaciro gake ukamaurutisha abandi ukanabimwereka. Kureba ijish ryiza abandi bakobwa ,bashiki bacu babyanga kubi. Kubaza hanyuma ntukurikire ubusobanuro bwe Niba ubajije umukobwa ugomba gukurikira n’ibisobanuro aguha. Iyo umubajije ikintu runaka ntumukurikire abifata nkaho utamuhaye agaciro,umukinisha,umufata nk’umwana muto,..Biba byiza niba umubajije ikibazo ko ugomba kumukurikira ndetse ukanamureba mu maso,nibyo bibashimisha.

Ayo makosa rero ni aya akurikira:

Kunywa ugasinda igihe mwasohokanye Iki ngo ni ikintu abakobwa bose banga ku basore , ngo kuko bimutera ipfunwe kugendana n’umuntu utazi icyatsi n’ururo, ugenda agwa, ndetse rimwe na rimwe akaba yanagira isoni zo kuvuga ko ari inshuti ye kuko ngo aba abona byamusebya cyangwa se bikamutesha agaciro mu bandi. Ibi ngo iyo bikunda kubaho umukobwa agera aho akabihirwa ndetse akagera aho ajya yanga ko musohokana kuko aba avuga ko nanone uri businde ukamutesha ibara. Rero ngo bishobora no kuba intandaro yo kuba yakwanga akisangira undi musore ushobora kwiyubaha akanamuhesha ishema barikumwe. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa .

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima usanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’utuntu utwo ari two twose. Umukobwa aba ashaka umusore wubaha kandi akubaha n’abandi muri rusange. Uwo abaza ikintu akamusubiza neza, yishimye kandi ashyiramo n’urukundo ndetse yaba yanamukoreye ikosa akamubaza icyabimuteye yitonze ntaburakari abivugana. Niba umukobwa akubajije uko yambaye, uko yasokoje niba byamubereye , aba yifuza umusubiza neza yitonze kandi adahuragura ibigambo bipfuye. Kwishimira umwe mu bakobwa b’inshuti ze birenze Burya rwose ngo abakobwa baba bifuza kandi bakanakunda abasore baha agaciro bagenzi babo. Ariko ngo irinde kugira inshuti ye uganiriza birambuye cyangwa se ngo ugire icyo umubwira rwihishwa kuko ngo mu gihe abimenye abona ko uko kurengera gushobora no gutuma mu muca inyuma, ibi rero bigatuma atishima.

Kugereranya inshuti yawe n’abandi bakobwa: Mu gihe uri kumwe n’umukobwa w’inshuti yawe ugatangira kumugereranya n’abandi baba abo uzi bisanzwe cyangwa se abo mwigeze gukundana uvuga ibyo bamurusha nko kumubwira ko akwiriye kwambara nka runaka, ko kanaka mwakundanaga yambaraga neza kumurusha n’ibindi, ngo iri ni ikosa rikomeye cyane kuko yumva ko we afite agaciro gake imbere yawe bityo bikamutera uburakari ndetse no gukundana nawe akuva ntacyo bivuze cyane. Kutita ku nshuti yawe: Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse bakanabyirata muri bagenzi babo. Rero ngo iyo mukundana ntumwiteho ngo umukorere ibyo abandi bakorerwa, rwose ngo ashobora no kwigendera atagusezeyeho kuko ngo kwitabwaho no guteteshwa ari byo byerekana aho atandukaniye n’abandi badafite inshuti.

Basore rero, ngira ngo mwumvise ko hari amakosa mushobora gukora akababuza amahirwe yo kurambana n’abo mukunda, ubwo rero niba hari ayo wakoraga utangire kuyakosora kugira ngo ugumane amahirwe yo gukunda no gukundwa.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years