Rihanna yateye indobo umuherwe Hassan Jameel bari bamaranye iminsi bakundana
- 05/06/2018
- Hashize 7 years
Umuhanzikazi Rihanna yabenze umuherwe wo muri Arabia Saudite witwa Hassan Jameel w’imyaka 29 y’amavuko,bari bamaranye umwaka bakundana, bivugwa ko yabitewe no kuba amaze kuzinukwa abagabo ndetse n’uko uyu mukobwa akunda guhararukwa abagabo iyo bigeze ahantu urukundo ruryoshye.
Rihanna w’imyaka 30 yatangiye gukundana n’uyu munyemari mu mwaka ushize wa 2017 muri Kamena. Bagiye bagaragara mu bihe bitandukanye basohokanye, bari kumwe mu buryohe ku mazi ku Birwa bitandukanye. Urukundo rwabo rwabayeho mu ibanga kugeza batandukanye.
Amakuru ducyesha dailymail ngo Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Media Take Out yatangaje ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa hakaba nta mpamvu aba bombi baravuga yaba yabatandukanyije ariko bikavugwa ko Rihanna yari amaze kurambirwa uyu mugabo.
Yagize ati “Bari bafitanye umubano mwiza, ariko kuri ubu byarangiye, Rihanna yashenguye umutima we [Jameel]. Nibyo Rihanna akora kubabaza imitima y’abagabo.”
Bamwe mu nshuti za hafi za Rihanna bemeza ko ari ibintu bisanzwe kuri we, rimwe na rimwe ngo iyo afitanye umubano uhamye n’umugabo bigeze aharyoshye aratungurana akawushyira ku ndunduro kuko ahararukwa abagabo vuba.
Rihanna nyuma yabanje gukundana na Chris Brown batandukana mu 2009 ubwo uyu muhanzi yamukubitaga bikamuviramo gufungwa. Nyuma yakundanye na Drake, yongera kuvugwa mu rukundo ubwo yamenyanaga na Karim Benzema ukinira Real Madrid nyuma hakurikira Hassan Jameel bamaze gutandukana.
Urukundo rwabo ntibakunze kurushyira ahagaragara. Mu kwezi kwa Kamena 2017 nibwo aba bombi bafotowe basomana muri Espagne, nyuma baza kugaragara kuri Ibiza barimo kwishimana, ariko ntibakunda kugaragaza ko bakundana ngo babishyire ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo babyerurire itangazamakuru.
Uyu Hassan Jameel akomoka mu muryango w’abaherwe, kuko bafite imigabane mu ruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa Toyota zigurishirizwa muri Arabia Saudite. Umuryango uherutse kuza ku mwanya wa kane mu miryango y’abaherwe mu bihugu by’Abarabu, aho ufite umutungo mbumbe wa miliyari zisaga 4 na miliyoni 2 z’amadorali y’Amanyamerika.
Yanditswe na Habarurema Djamali