Riderman yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Kadage’

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years

Riderman yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Kadage’ yumvikanamo amagambo asa nk’aho hari umuntu atuka, ariko nyuma byabaye ngombwa ko agira icyo abivugaho.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Umurashi’, ’Inzozi mbi zabo ’, ’Nkwite nde’, ’Piquant’ yavuze ko ushaka kumenya aho igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavuye yatega amatwi amagambo ayisoza.

Abajijwe uwo yashakaga kubwira ko ari ‘Kadage’ muri iyi ndirimbo yasubije aseka cyane ati “Hahaha, nta muntu nashakaga kubwira ni terme gusa , ariko ushaka kubyumva neza uze kumva aho igitekerezo cyavuye cyo kuyikora.”

Amagambo asoza iyi ndirimbo agita ati “90% y’abantu birirwa bamvuga, ni abantu batanzi, batarambona, batari banyegera, batari banganiriza.Ni gute umuntu ashobora gucira umuntu urubanza cyangwa se kukuvugaho atakuzi? Ngaho byibaze nawe.”

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years