RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

  • admin
  • 03/10/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyatangaje ku ncuro ya Gatanu ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard”.

Ubuyobozi bwa RGB butangaza ko iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Itangaza ko ubu bushakashatsi bushingiye ku Nkingi umunani; arizo: Ubuyobozi bushingiye ku mategeko, Ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, Umutekano, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, Ireme ry’imitangire ya serivisi ndetse n’ Iterambere ry’ubukungu.

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko Inkingi y’umutekano yagize amanota 94.97%, yazamutseho +2.35% kuko mu bushakashatsi bwabanjirije ubu yari ku manota 92.62%.

Inkingi ijyanye no Kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yagize amanota 83.72%, yasubiye inyuma ho amanota -2.84% kuko ubushize yari ku manota 86.56%.

Inkingi ijyanye n’ Ubwisanzure mu bya politike n’uburenganzira bw’abaturage yagize amanota 83.83%. Yazamutseho amanota +2 kuko ubushize yagize amanota 81.83%.

Inkingi ijyanye n’ Ubuyobozi bushingiye ku mategeko yagize amanota 83.68. Yazamutseho amanota +4 kuko ubushize yagize amanota 79.68%.

Inkingi ijyanye n’ Iterambere ry’ubukungu yagize amanota 78.04. Yazamutseho amanota +1.22 kuko ubushize yagize amanota 76.82%.

Inkingi ijyanye n’ imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yagize amanota 76.79. Yasubiye inyuma ho amanota -0.22. kuko ubushize yagize amanota 76.48%.

Inkingi ijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75.55%. Yazamutse ho amanota +0.67%. kuko ubushize yagize amanota 74.88%.

Inkingi ijyanye n’Ireme ry’imitangire ya serivisi yagize amanota 74.25%. Yazamutseho amanota +1.32%. kuko ubushize yagize amanota 72.93%.

Inkingi y’Umutekano n’umudendezo rusange yagize amanota 94.97 % bituma ikomeza kuza ku isonga nk’uko byari mu bushakashatsi bwabanje.

Inkingi y’ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho gato iva kuri 72.93% yariho muri 2016 igera 74.25%. Icyakoze yakomeje kuza ku mwanya wa nyuma.

Inkingi esheshatu zazamutse mu manota naho ebyiri zisubira inyuma mu manota. Mu nkingi umunani zapimwe, enye zingana na 50% zagize amanota ahera kuri 80% kuzamura, enye zisigaye zingana na 50% zagize amanota ari hagati ya 74% na 78%.

Inkingi y’Ubuyobozi bushingiye ku mategeko (Rule of Law) niyo yazamutseho amanota menshi kuko yazamutse ku gipimo cya 4%.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/10/2018
  • Hashize 6 years