RGB yafashe ikemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe ikemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi nyuma y’ibibazo,imikorere n’imikoranire mibi bimaze iminsi birivugwamo.

Inzego zakuweho ni Komite Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nkemurampaka n’Inteko rusange,

Ubuyobozi bwa RGB bwatangaje ko ikemezo cyafashwe kand nyuma y’inama zitandukanye RGB yagiriye ubuyobozi bw’iryo dini ario bukaba bwarananiwe gukemura ibibazo mu miyoborere byakomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize itorero ADEPR.

Icyo ckemezo kandi ngo cyafashwe hashingiwe ku itegeko N0 27 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo yaryo ya 16 ibuza imiryango kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano, ituze n’ubuzima byabo, imico mbonezabupfura, ndetse n’imyitwarire myiza mu mikorere yayo.

RGB kandi yahise iha Madamu Umuhoza Aulerie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe k’inzibacyuho bazashyirirwaho.



Ubwanditsi:MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 02/10/2020
  • Hashize 4 years