RGB n’inzego z’ibanze mu mugi wa Kigali bamaze gufunga insegero 714 zitujuje ibisabwa

  • admin
  • 28/02/2018
  • Hashize 6 years

Mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 714 kubera ko ubuyobozi bwasanze zitujuje ibisabwa ngo zishobore gukora.Igikorwa cyo kuzifunga cyatangiye mu cyumweru gishize.

Ibyo bikorwa remezo byifashishwa mu gusenga byagiye bigaragara ko bitujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, kuba bidatanga umutekano ku bahasengera no kuba hasengerwa mu buryo butemewe.

Icyo gikorwa cy’igenzura kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano.

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, yabwiye itangamakuru ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose.

Yagize ati “Amasengesho akwiye gukorwa mu buryo bufite gahunda kandi hagakurikizwa ibisabwa. Kubahiriza uburenganzira bwawe mu gusenga ntabwo bikwiye guhungabanya uburenganzira bw’abandi. Basabwe guhagarika ibikorwa byabo kugeza bujuje ibisabwa.”

Kangwagye yavuze ko bishoboka ko hari n’izitazongera gufungura vuba kuko zikorera mu nyubako ishobora guteza ibyago abayirimo bityo abahakorera bagomba gushaka ubundi buryo.

Ahandi ngo byagiye bigaragara ko badafite parikingi y’ibinyabiziga ugasanga babisiga mu muhanda cyangwa bigateza ikibazo ku migendekere y’ibindi. Abandi bafungiwe ni abasengeraga mu mahema.

Yakomeje agira ati “Amateraniro abera mu mahema nayo yasabwe guhagarika ibikorwa. Ku bijyanye n’isuku byo ntabwo ushobora guteranira ahantu hatari amazi yo gukaraba intoki, hatari ubwiherero n’ibindi,”

Izindi nsengero zidafite ibyangombwa by’umutekano nazo zasabwe kubishaka vuba cyangwa nazo zikazagerwaho n’izi ngaruka.

Kangwagye avuga ko gushinga itorero bisaba icyemezo cy’igihe gito kimara amezi 12, umuntu agasabwa kuba yashatse icyemezo cya burundu mu mezi icyenda mbere y’uko icyangombwa yahawe mbere kirangira.

Gusa ngo abantu benshi ntibaka ibyo byangombwa by’igihe kirekire, ahubwo bagendera mu kuvuga ko buri muntu yemerewe gusenga ntibashake ibyangombwa bikenewe.

Akarere ka Gasabo niko kaza ku isonga ahafunzwe insengero nyinshi kuko mu nsengero 699 hafunzwe 355,mu karere ka Nyarugenge mu nsengero 300 hafunzwe 203 naho mu karere ka Kicukiro mu nsengero 352 hafunzwe 156.

Muhabura.rw

  • admin
  • 28/02/2018
  • Hashize 6 years