RGB mu rugamba rwo gutegura abayobozi b’ejo hazaza ibinyujije mu mashuli makuru na za Kaminuza

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 7 years

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB gisanga gutegura abanyeshuli bo mu mashuli makuru na za Kaminuza ari intwaro ishobora kuzafasha u Rwanda rw’ejo kugira abayobozi b’indashyikirwa kandi babereye Abanyarwanda

Ni muri gahunda ya RGB y’ibiganiro mpaka bihuza abanyeshuli biga mu mashuli makuru na za Kaminuza mu rwego rwo gutegura aba banyeshuli kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Bamwe mu banyeshuli bitabiriye aya marushanwa bahamya ko bungukiye byinshi muri iri rushanwa ndetse bakaba basanga hari urwego ribagejejeho haba mu buryo bw’imitekerereze ndetse n’uburyo bitwara mu gukemura ibibazo cyangwa igihe babajijwe uburyo bazajya bitwara mu gusubiza.

Iradukunda Java wo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi riherereye I Rukara aganira na MUHABURA.rw Nyuma y’aya marushanwa yagize ati “ Urabona n’ubwo tutatsinze ariko hari byinshi twungukiyemo hano bitewe n’uko iyo urebye uburyo twatangiye ku ikubitiro dusubiza ibibazo siko dusoje rero bivuze ngo hari icyahindutse haba mu buryo bw’imitekerereze ndetse n’uburyo bwo kwitwara mu kibazo igihe bakubajije bagutunguye”

Ati “Wabonye ko twajyaga impaka ndetse hakazamo no gutongana kuburyo utabimenyereye ushobora kugira ngo dusanzwe dufitanye amasinde n’abo twarushanwaga ariko intego nta yindi ni ukugira ngo twitoze kuvugira imbere mu ruhame kuko ejo bundi nitwe tuzaba turi abayobozi beza bashobora guhagarara mu ruhame tukadefanda igihugu cyacu”

Mutoni Gahigi Jane wo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare yagize ati “Urebye hano ibiganiro byatambutse byari bijyanye n’iterambere, Politiki, Demokarasi nyine bijyanye na Guverinoma n’uburyo twebwe twagira uruhare muri iyo miyoborere myiza twumva abayobozi b’igihugu cyacu bavuga”

“Rero ntahandi ibyo byose byazava Atari mu kwitoza kuvuga kandi tukavugira mu ruhame nk’aha umuntu agatinyuka, ikindi kandi ndagira inama bagenzi banjye batabashije kwitabira by’umwihariko bamwe baba bakitinya ugasanga umuntu adafite ubushobozi bwo kuba yajya imbere y’abantu ngo asubize ikibazo abajijwe cyane bikunze kuba ku bakobwa bagenzi banjye ariko ndabagira inama yo kwitinyuka bakiyumva ko bashoboye kuko aha niho umuntu yitegurira ejo hazaza”

Gatambara James Mugabo wiga muri kaminuza y’Afurika y’I Burasirazuba ishami rya Nyagatare nawe ni umwe mu bitabiriye amarushanwa y’ibiganiro mpaka ku rwero rw’intara y’I Burasirazuba yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’u Burezi riherereye I Rukara mu Karere ka Kayonza

Iyi kaminuza uyu James yari ahagarariye ikaba ari nayo yatwaye umwanya wa mbere uyemerera gukomeza ku rwego rw’Igihugu yagize ati “Nkatwe ku ishuli ryacu tugira ltsinda dukoreramo ibi biganiro mpaka rifite intego ivuga ngo “Dukoreshe imbaraga z’ururimi rwacu mu guhamya ibyo tuzi” ubwo rero ni ukuvuga ngo uraza ukajya imbere y’abantu ugahamya ibyo uzi niba nk’urugero hari ingingo twaganiriyeho hano Ugenekereje mu Kinyarwanda ivuga ngo “Ese Demukarasi ni byiza ko ishyirwa mu nyandiko kurenza uko yashyirwa mu bikorwa?” nk’iriya ngingo ushobora kuzaba uri umuyobozi w’igihugu ukajya nko mu mahanga bakaba babikubazaho icyo gihe ubasubiza wemye”

Ibiganiro mpaka bavangamo bakanaterana amagambo ukagira ngo bafitanye ikibazo

Debate-Ibiganiro mpaka ubundi uko bikorwa habaho gutanga ingingo yo kuganiraho (Topic,Motion,) hanyuma hakabaho amakipe abiri ikipe imwe iba yemeza indi ihakana(Affrimative side and Opposing Side) izo mpande zombie akenshi ziba zigizwe n’abantu batatu kuri batatu (First speaker, second, third speaker) bakicara barebana basa nk’aho bahanganye umwe areba undi mu maso.

Nyuma yo kubaho ingingo yo kujyaho impaka hakabaho n’amakipe abiri hazaho kandi n’ikipe nkemurampaka igenda itanga amanota, hakaza n’uwo bita Time keeper ugenda atanga umwana niba umuntu afite iminota yahawe yo kuvuga hakabaho guhagarika uwo muntu mugihe ya minota irangiye

Muri ibi biganiro mpaka hazamo igihe cyo kuba umuntu yahaguruka akanasebya mugenzi we amubwira ati ibyo wavuze ntibibaho cyangwa se ati uri umuswa ntago nari nziko abaswa nkamwe bakibaho nyine nawe agahita amukosora akamubwira ati umva uko ibintu bikwiye kugenda mbese n’undi wo muyindi kipe gutyo gutyo.

Ibi biganiro ahanini bituma uburimo afunguka mu mutwe cyane ko udashobora gusubiza icyo mugenzi wawe yavuze utamanje kucyumva neza ikindi kandi biba bigoye kuvuguruza umuntu utamanje kumva neza icyo ugiye kuvuguruza icyo ari cyo.

Muri ibi biganiro mpaka byahuje ibigo byigenga n’ibishamikiye kuri kaminuza y’u Rwanda biherereye muri iyi Ntara, Abanyeshuli barushanijwe bavuga ko hari byinshi bungukiyemo kandi bishobora kubafasha ku hazaza habo.

Ku ruhande rwa RGB Itegura aya marushanwa ivuga ko impamvu nyamukuru y’aya marushanwa ari ugutegura aba abanyeshuli kuba abayobozi beza b’ejo hazaza nk’uko bisobanurwa na Sabite Fred ushinzwe kwegereza Ubuyobozi abaturage muri RGB

Fred kandi akomeza asobanura ibi biganiro mpaka bibafasha kwitegura neza kuba babasha kuvugira mu ruhame ndetse akanemeza ko bibafasha mu buzima bwo hanze y’ishuli aho babasha guhangana na bagenzi babo bo mu bindi bihugu ku iterambere muri rusange

Aya marushanwa ategurwa n’Ikigo Cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB ahuza amashuli makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, mu Ntara y’Iburasirazuba akaba yarahuje ibigo bigera kuri 6 bikaba biteganijwe ko East African Universtiy Ishami rya Nyagatare yatsinze izajya guhatana n’abatsinze mu zindi Ntara hakarebwa ikigo gishobora guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika y’I Burasirazuba.
Uhereye i Bumoso ni Umuyobozi Ushinzwe Imyigire muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi riherereye i Rukara, i buryo ni Sabiti Fred, Umukozi wa RGB Ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Ishami rya Rukara nabwo bwari bwitabiriye iki gikorwa (2)

Kaminuza y’Afurika y’I Burasirazuba niyo yatsindiye kuzahagararira Agace k’Intara y’i Burasirazuba muri aya marushanwa (2)



Abafana nabo bari baje kwihera amaso ibi biganiro mpaka dore ko biba biryoshye kubireba (3)
Mbere yo gutangira abahagarariye amakipe yombi bamanzaga gutombora bakareba abarajya ku ruhande rwemeza n’abajya ku ruhakana

Umwe mu ikipe yajyaga imbere agatanga ibitekerezo bye uwo mu yindi kipe nawe akaza amunyomoza ahita nawe agaragaza uko abyumva bagakora uruhererekane rw’amajambo (1)
Ishami rya Nyagatare nabo bari bacanye ku maso bandika ibyo uwo bahanganye arimo kuvuga kugirango babone aho bahera bamukosora



Nyuma yo guhangana bafataga agafoto k’urwibutso 1 (1)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/11/2016
  • Hashize 7 years