Remera: Bamwe mu bakobwa bemeza ko amafaranga ari cyo kintu cya mbere bakundira abahungu

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years

Amafaranga, imodoka, kwitabwaho, kwambara neza n’inzu ni bimwe mu bintu bamwe mu bakobwa batuye i Remera bakundira abahungu cyangwa abagabo. Bamwe mu bakobwa batandukanye batuye mu gace ka Remera mu mujyi wa Kigali, bemeza ko amafaranga ari cyo kintu cya mbere abakobwa bahatuye bakundira abahungu.

1. Amafaranga

Abenshi mu bakobwa basabwe na MUHABURA.RW kugaragaza urutonde rw’ibintu 5 bashingiraho mu gukunda abagabo cyangwa abahungu, bagaragaje ko umuhungu ufite amafaranga, bigoranye kugira ngo abe yanengwa cyangwa ntakundwe umukobwa utuye

Ange utuye mu kagari ka Ruturusi yabwiye umunyamakuru wa MUHABURA.RW ati “Sinize ngo ndangize amashuri yanjye, ariko nifuza kugira umugabo ariko ufite akantu kuko ubwanjye ntize, kuko icyo nifuza cyo aba afite ubushobozi bwo kukingurira, kandi njye sinshobora gukunda umuntu utishoboye hari uwishoboye.”

Yakomeje agira ati “Gusa abakobwa turabeshya cyane; ushobora kubaza umwe muri twe akakubwira ko urukundo ari impumyi atari amafaranga, nyamara umuhitishijemo gukundwa n’udafite amafaranga cyangwa uyafite, ndahamya ko uwo ari we wese yahitamo uyafite, kuko nta mukobwa wapfa gukundana n’umuntu udashobora no kumugurira amavuta, kumujyana muri salo n’ibindi.”

Kayitesi bebe we yagize ati “Rwose nanjye nemera ko abakobwa benshi bakunda amafaranga ariko abo Mugiporoso bikaba akarusho.”

2. Imodoka

Abakobwa b’i Remera babwiye MUHABURA.RW ko umusore utunze imodoka aho ava akagera mu mujyi wa Kigali, aba avuga rikijyana muri bagenzi be, byagera mu bakobwa bikaba akarusho.

Umwe mu bagaragarije MUHABURA.RW yavuze ibintu 5 bakundira abahungu ni Uwimana Yvette yagize ati “Muri rusange abakobwa bakunda ubuzima bworoshye cyane ku buryo kubona umukobwa wo Mugiporoso, Korodoro, Kabeza n’ahandi wanga umuhungu utunze imodoka ye bwite, biba ari imbonekarimwe. Hari n’igihe usanga tunakundana n’abashoferi bazitwara tuzi ko ari izabo, ibaze noneho guteretwa na nyiri imodoka!!”

3. Kwitabwaho

Kwitabwaho nacyo kiri mu bintu abakobwa bakundira abahungu. Aba bakobwa b’I Remera babwiye MUHABURA.RW ko bakunda umuhungu ubitaho. Ku bitaho bavuze birimo nko kubatelefona kenshi, kubagurira utuntu turimo impano, amavuta, imikufi utwenda no kubajyana muri za salo n’ibindi.

Mukabaranga yagize ati “Ni gute se wakunda umuntu utakwitaho (utaguha Care?) njye nkunda umuhungu umpa “Care”


4. Kwambara neza

Kwambara neza k’umusore ni kimwe mu bintu bitera abakobwa b’i Remera kumukunda nk’uko babibwiye MUHABURA.RW

5. Umuhungu ufite inzu atahamo

Umuhungu ufite inzu atahamo, ku bakobwa b’i REMERA , aba ari mu basore umukobwa yakunda. Ibi byagaragajwe na bamwe muri ba bakobwa basubije MUHABURA.RW , baba abiga muri kaminuza, abafite akazi n’abandi kuko abenshi ngo bifuza kugira aho basanga umukunzi wabo mu bwisanzure

Fabrice Denis Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/03/2020
  • Hashize 4 years